Kuri uyu wa gatanu King James arataramira i Paris mu Bufaransa

Yanditswe ku itariki ya: 18-10-2012 - Saa: 11:21'
Ibitekerezo ( 1 )
Print

Nyuma y’igitaramo King James yagiriye mu Bubiligi tariki 13/10/2012 kikagenda neza cyane, azataramira i Paris mu Bufaransa kuri uyu wa gatanu tariki 19/10/2012.

Iki gitaramo kizatangira saa mbiri z’umugoroba kugera saa moya za mu gitondo kizabera ahitwa “Salle Oasis de Noisy 338 Avenue Paul Vaillant Couturier” bakunze kwita Neuf Trois; nk’uko bitangazwa na R&B Event (Rwanda &Burundi Event).

R&B Event ni ihuriro ry’urubyiruko rw’Abanyarwanda n’Abarundi bishyize hamwe mu rwego rwo kwidagadura no kumenyekanisha umuco wabo.

Iri tsinda ninaryo ritegura iki gitaramo King James azaririmbamo i Paris. Abandi bahanzi bazagaragara muri iki gitaramo harimo Kode (Faycal) w’Umunyarwanda, Big Fizzo (Big Fariouz) wamenyekanye cyane mundirimbo ze nka Munyana, Mporeza umwana, Baza yakoranye na Tom Close, Big Dom, M. LA (M. Lambert) n’abandi.

King James azakora umuziki w’umwimerere (Live) abifashijwemo na Pastor P, umuproducer w’Umunyarwanda usigaye akorera umurimo we wo gutunganya indirimbo mu gihugu cy’u Bufaransa, uyu akaba azacurangira King James Piano.

Aba Dj bazafasha gususurutsa abazaba baje muri iki gitaramo ni aba Dj bazaba baturutse mu gihugu cy’uBubiligi bakazacuranga indirimbo z’amoko menshi zirimo inyarwanda nshya n’iza cyera (igisope) ndetse n’inyamahanga. Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari amayero 20.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

Andi makuru - Ibirori
Bye Bye Vacances izanye impinduka nyinshi
25/07/2014

Igikorwa gitegurwa na Talent Detection Ltd kizwi ku izina rya “Bye Bye Vacances” benshi bamenyereye nk’igikorwa gitegurwa n’umunyamakuru akaba n’umuhanzi Gaston Rurangwa uzwi ku (...)
Ally Soudy agiye kongera kumvikana mu biganiro ku Isango Star
25/06/2014

Ally Soudy wahoze ari umunyamakuru kuri Radio ya Salus ndetse akaza no gukora kuri Isango Star ariko akaba asigaye aba muri Amerika we n’umuryango, agiye kugaruka mu Rwanda (...)
Kigali: Umupadiri w’umuhanzi yakoze igitaramo cyo kumurika alubumu ye yambere
31/05/2014

Padiri Uwimana Jean Francois wamenyekanye cyane mu itangazamakuru kubera amakuru yavugaga ko aririmba mu njyana ya Hip Hop, yamuritse alubumu ye yambere yitwa “Singiza (...)
Anita Pendo arakangurira abandi bakobwa kwitabira akazi ko kuba abashyushyarugamba (MC)
21/05/2014

Umunyamakuru, umu Dj akaba n’umushyushyarugamba Anita Pendo arakangurira abakobwa bagenzi be kwitabira gukora kazi ko kuba abashyushyarugamba (MC) kuko asanga ari akazi nabo (...)
Pages 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 | ...

Ibitekerezo

nuko mwazajya mutwereka amakuru mashya.

NSHIMIYIMANA Nordine yanditse ku itariki ya: 22-10-2012
Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.


KT Radio - Listen Live
Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
WDA
Rwanda Districts

Menya amakuru yo muri buri karere ku Rwanda

Dukurikire