Gakenke: Abaturage 50 n’imidugudu itatu bahawe ibihembo kubera gukoresha neza inkunga y’ubudehe

Nyuma yo gukoresha neza inkunga bahawe muri gahunda y’ubudehe maze bakiteza imbere, Akarere ka Gakenke kageneye abaturage 50 n’imidugudu itatu yo mu Murenge wa Kivuruga ibihembo byo kunganira imishinga batangiye.

“bakoze ibikorwa by’indashyikirwa kubera inkunga y’ubudehe bahawe, buri umwe agiye guhabwa ibihumbi 65 byo gukomeza umushinga we no kuwagura kugira ngo noneho n’iterambere rye ryihute”; nk’uko byasobanuwe n’umukozi ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu murenge wa Kivuruga, Sengabo Jean de la Croix.

Imidugudu itatu yo muri uwo murenge yakoze ibikorwa bigaragara by’inyungu rusange harimo kugeza amazi mu midugudu yabo yagenewe ibihembo kuva ku bihumbi 900 kugeza kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 300.

Igice kinini cy’ayo mafaranga bazayakoresha mu kubaka ibiro by’utugari tubiri twa Kintare na Gasiza kuko utwo tugari twakoreraga mu bukode.

Abaturage b’umudugudu wa Rurambo bazakoresha iyo nkunga mu kugeza amazi meza mu mudugudu wabo; nk’uko Sengabo yakomeje abitangaza.

Abaturage batishoboye bahawe inkunga ya mbere muri gahunda y’ubudehe, bamwe ibihumbi 50 naho abandi babona ibihumbi 60. Ayo mafaranga bayashoye mu bikorwa binyuranye birimo ubukorikori, ubucuruzi, ubuhinzi bw’imboga n’imbuto ndetse n’ubworozi bw’inka bibafasha kwikura mu bukene.

Hamwe no kwizigamira no gukorana n’ibigo by’imari, abo baturage baguze amasambu yo guhinga n’inka bityo banabona ifumbire bituma basezerera inzara itaraburaga iwabo. Banashoboye no kwiyubakira inzu zo kubamo n’iz’ubucuruzi.

Abaturage 50 n'imidugudu 3 bakoresheje neza inkunga y'ubudehe bahawe ibihembo. Photo/N. Leonard
Abaturage 50 n’imidugudu 3 bakoresheje neza inkunga y’ubudehe bahawe ibihembo. Photo/N. Leonard

Nyirabahutu Drocella, umwe mu baturage bahawe inkunga y’ubudehe avuga ko inkunga y’ubudehe yamugejeje ku nka imuha ifumbire ku buryo ahinga akeza none akaba yarasezereye inzara mu rugo iwe.

Mbonigaba Daniel na we ahereye ku bihumbi 50 yahawe muri gahunda y’ubudehe no gukorana n’ibigo by’imari yamugejeje ku mitungo irimo inzu na pano zitanga umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba byose bifite agaciro ka miliyoni ebyiri.

Ntawuburumukunda Jacqueline wakoresheje iyo nkunga neza ikamugeza kuri byinshi avuga ko nubwo iyo inkunga ari nkeya uyiheraho ukayikoresha neza maze ikakugeza kuri byinshi.

Abantu bagera kuri 280 bagezweho na gahunda y’ubudehe mu Murenge wa Kivuruga. Kugeza ubu 190 muri bo barangije kwitura bagenzi babo ibintu bitandukanye.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka