Musanze: Hagiye kujyaho urwego rushinzwe gukemura impaka zishingiye ku butaka

Ikigo Nyarwanda gishinzwe iterambere ry’icyaro (RISD), kirateganya gutangiza urwego rugamije gukemura amakimbirane aturuka ku iyandikisha n’itangwa ry’ibyangombwa bya burundu by’ubutaka.

Ibi bigiye kuba mu gihe amakimbirane ashingiye ku iyandishisha ry’ubutaka akomeje kwiyongera muri aka karere ka Musanze ahagiye gutangizwa iki gikorwa.

Iki kigo cyari gisanzwe gikorera mu murenge wa Rwaza ho mu karere ka Musanze, cyabonye ibikorwa byacyo byaragize uruhare rugaragara mu gukemura amakimbirane y’imbibi z’ubutaka, ibibazo by’amakimbirane yo mu miryango ashamikiye ku butaka n’ibindi, maze cyifuza ko byakwaguka.

Mu karere ka Musanze hagiye kujyaho urwego rushinzwe gukemura impaka zishingiye ku butaka.
Mu karere ka Musanze hagiye kujyaho urwego rushinzwe gukemura impaka zishingiye ku butaka.

Kuri uyu wa gatanu tariki 28/09/2012, Wilson Karamaga, umukozi muri RISD, yavuze ko hateganywa ko iki kigo cyakorera mu mirenge itanu aho kuba umwe gusa mu karere ka Musanze, cyakora ngo ibi bikorwa bikazakomeza kugenda bisakara mu mirenge yose y’aka karere ndetse n’ahandi.

Yagize ati: “Turi kwagura ibikorwa kugira ngo bigere no mu bindi bice, kugira ngo bagire ubumenyi mu bijyanye no kwikemurira amakimbirane”.

Yavuze ko hateganywa guhugurwa abunzi, abagize za komite z’ubutaka n’abayobozi b’inzego z’ibanze kugira ngo bajye bafatanya mu gukemura amakimbirane agenda avuka akomoka ku iyandikishwa ry’ubutaka.

Augustin Munyandatwa, Umukozi mu biro by’ubutaka mu karere ka Musanze, uvuga ko igikorwa cyo kwandikisha ubutaka cyararangiye, abaturage bagasabwa kwitabira kujya kubifata kuri buri kagali, kuko ari uburenganzira bwabo bwo gutunga ibyangombwa by’imitungo yabo.

Uru rwego rurateganya kugeza ibikorwa byarwo mu mirenge nka Muhoza, Musanze, Cyuve na Kimonyi yose yo mu karere ka Musanze. Ibi bikorwa bikaba bizatangira mu gihe cy’ibyumweru bibiri biri imbere.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka