Perezida Kagame arasaba ko habaho ubutabera bw’ukuri aho kuba igikangisho

Mu nama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku buyobozi bugendeye ku mategeko (rule of law) yabaye tariki 24/09/2012, Perezida Kagame yagaragaje ko ubutabera mpuzamahanga bwabaye igikangisho ku bihugu bicyennye aho kuba ubutabera bwunga abanyagihugu n’ubutabera mpuzamahanga.

Iyi nama yitabirwa n’ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye n’imiryango itegamiye kuri Leta. Abayihuriyemo bungurana ibitekerezo ndetse bakemeranya ku bikwiye gukorwa mu kugira ubuyobozi bw’ibihugu bushingire ku mategeko.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyo nama, Perezida Kagame yagaragaje ko icyitwa ubutabera mpuzamahanga gikoreshwa mu nyungu z’ibihugu bimwe bigendeye kuri politiki aho kubahiriza amahame avuga ko abantu bareshya imbere y’amategeko.

Amategeko mpuzamahanga akoreshwa bitewe n’uwo akorerwaho, kuko hari abo abera; nk’uko Perezida Kagame yabigaragaje. Kugirango ayo mategeko agire agaciro, Perezida Kagame asaba ko ibihugu byose byareshya imbere y’amategeko kandi akagendera ku kuri hatabaye kuvangura ibihugu.

Perezida Kagame yagaragaje ko kubura k’ubutegetsi bugendera ku mategeko kuva u Rwanda rwabona ubwigenge byatumye rugwirirwa na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Bikagaragaza ko amategeko mpuzamahanga adakoreshwa aho acyenewe ahubwo akoreshwa ku mpamvu za politiki.

Umukuru w’igihugu kandi yagaragaje ko hacyenewe ko amategeko mpuzamahanga yakoreshwa agafasha abantu kwiyunga kurusha uko ahana. Atanga urugero kuri Gacaca yakoreshejwe mu Rwanda mu guhana abagize uruhare muri Jenoside mu gihe gito ndetse ikaba n’umuti wo kunga Abanyarwanda, rikaba isomo n’amahanga yareberaho.

Perezida Kagame yatanze umwanzuro ko hashyirwaho amategeko agenderwaho n’ibihugu byose nta gihugu cyumva ko kiri hejuru ndetse agakoreshwa hatagendewe ku nyungu za politiki nk’uko byagiye bibaho ku bihugu bimwe, asaba ko ubutabera bucyenewe ari ubwunga abaturage kurusha uko buhana.

Ubutabera mpuzamahanga bunengwa kuba bukoreshwa n’ibihugu bimwe ku nyungu za politiki bukabigira igikangisho, bigatuma bamwe batabwibonamo ahubwo babubona nk’ubukoloni.

Musenyeri Desmond Tutu aherutse gusaba ko abayobozi bw’urukiko mpuzamahanga (ICC) bwata muri yombi Tony Blair wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza hamwe na Perezida Bush ariko ntibyigeze bihabwa agaciro.

Desmond Tutu yabisabye kubera intambara bashoye muri Iraki bagendeye gukuraho Perezida Hussein Saddam kurusha uko bamuregaga gukora ibitwaro bya kirimbuzi.

Iyo ntambara yatumye imbaga y’abantu yicwa n’ibyo bisasu ntibyaboneka none kugeza n’ubu amaraso y’imbaga y’abantu aracyameneka.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Wowuuu muzehe!! urababwira nuko batumva nkukundirako utajya urya indimi imbere y’abobantu b’ibwota masimbi urakoze guhesha ishema Urwanda tx.

eric yanditse ku itariki ya: 26-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka