Minisitiri Kabarebe mu ruzinduko rw’akazi muri Côte d’Ivoire

Kuva tariki 04/12/2011, minisitiri w’ingabo w’u Rwanda, Gen. James Kabarebe, yatangiye uruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Côte d’Ivoire mu rwego rwo kuganira n’abayobozi b’icyo gihugu kuri gahunda zo gusana icyo gihugu nyuma y’imvururu gisohotsemo.

Mu byo Minisitiri Kabarebe agiye kuganira n’abayobozi ba Côte d’Ivoire harimo uburyo igihugu cyashinga igisirikare gihuriweho n’imitwe yombi, gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ku rugerero, kuvana intwaro mu baturage ndetse n’ibijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge.

Ejo, Minisitiri Kabarebe yabonanye na Paul Koffi, minisitiri w’ingabo za Côte d’Ivoire. Biteganyijwe kandi ko Minisitiri Kabarebe azagirana ibiganiro na Guillaume Soro, minisitiri w’intebe, na Charles Konan-Banny, uyoboye akanama k’ubumwe n’ubwiyunge.

Minisitiri Kabarebe asuye Côte d’Ivoire nyuma y’uko minisitiri w’intebe wa Côte d’Ivoire, Guillaume Soro, agaragaje ko ashima intambwe u Rwanda rwateye rukivana mu bihe bikomeye byakurikiye jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Guillaume Soro yari ari mu Rwanda mu ntangiriro z’ukwezi gushize, ubwo yari aje mu nama mpuzamahanga yiga ku miyoborere myiza yahuje ibihugu bivuye mu ntambara tariki 8 na 9 z’ukwa 11 2011muri Serena hoteli i Kigali.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka