Minisitiri Kabarebe mu ruzinduko rw’akazi muri Côte d’Ivoire

Yanditswe ku itariki ya: 5-12-2011 - Saa: 09:37'
Ibitekerezo ( )

Kuva tariki 04/12/2011, minisitiri w’ingabo w’u Rwanda, Gen. James Kabarebe, yatangiye uruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Côte d’Ivoire mu rwego rwo kuganira n’abayobozi b’icyo gihugu kuri gahunda zo gusana icyo gihugu nyuma y’imvururu gisohotsemo.

Mu byo Minisitiri Kabarebe agiye kuganira n’abayobozi ba Côte d’Ivoire harimo uburyo igihugu cyashinga igisirikare gihuriweho n’imitwe yombi, gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ku rugerero, kuvana intwaro mu baturage ndetse n’ibijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge.

Ejo, Minisitiri Kabarebe yabonanye na Paul Koffi, minisitiri w’ingabo za Côte d’Ivoire. Biteganyijwe kandi ko Minisitiri Kabarebe azagirana ibiganiro na Guillaume Soro, minisitiri w’intebe, na Charles Konan-Banny, uyoboye akanama k’ubumwe n’ubwiyunge.

Minisitiri Kabarebe asuye Côte d’Ivoire nyuma y’uko minisitiri w’intebe wa Côte d’Ivoire, Guillaume Soro, agaragaje ko ashima intambwe u Rwanda rwateye rukivana mu bihe bikomeye byakurikiye jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Guillaume Soro yari ari mu Rwanda mu ntangiriro z’ukwezi gushize, ubwo yari aje mu nama mpuzamahanga yiga ku miyoborere myiza yahuje ibihugu bivuye mu ntambara tariki 8 na 9 z’ukwa 11 2011muri Serena hoteli i Kigali.

Jean Noel Mugabo

Andi makuru - Mu Rwanda
U Rwanda ni urugero rwiza muri Afurika no ku isi yose –Lt. Gen. Eikenberry
29/01/2015

Lt. Gen. Karl Eikenberry wacyuye igihe mu ngabo za Leta zunze Ubumwe z’Amerika (USA) aratangaza ko ibyo u Rwanda rwagezeho mu gihe gito gishize bikwiye kubera urugero ibihugu (...)
Kibungo: Abakiristu barasabwa miliyoni 200 ngo Katedrali ivugururwe
29/01/2015

Abakirisitu basengera muri katedrali (Cathedral) ya Kibungo barasabwa gutanga umusanzu wa Miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo iyi katedral (...)
Rubengera: Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi ngo ntibazongera kurebera ababeshya ubuyobozi
29/01/2015

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi biyemeje kwikubita agashyi bakajya batanga amakuru nyayo kandi bakagira uruhare mu guhindura (...)
Bwishyura: Basigaye bahamba hejuru imbwa zigataburura imirambo
29/01/2015

Abaturage bo mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Bwishyura mu Kagari ka Nyarusazi baturanye n’irimbi rya Kanyabusange rifatwa nk’irimbi ry’Umurenge wa Bwishyura ari na wo Murenge (...)
1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 | ... | 1606

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

AMAKURU

IBIGANIRO

Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
Rwanda Districts

Menya amakuru yo muri buri karere ku Rwanda

Dukurikire