KBS yagonze abantu batatu bari kuri ipikipiki barakomereka bikomeye

Yanditswe ku itariki ya: 22-09-2012 - Saa: 10:41'
Ibitekerezo ( 1 )

Bisi ya KBS yagonze abantu batatu bari kuri moto ku mugoroba wa tariki 21/09/2012 mu Kagali ka Taba mu Murenge wa Kanyinya, Akarere ka Nyarugenge barakomereka bikomeye.

Iyi mpanuka ya bisi yavaga i Shyorongi yerekeza mu Mujyi wa Kigali, yatewe n’umumotari wari uyiri imbere wakase bitunguranye, umushoferi agerageje kubakwepa biba iby’ubusa, nk’uko byatangajwe na Aminadab Neretsebagabo, umwe mu babonye iyo impanuka iba.

Neretsebagabo yakomeje avuga ko amahirwe y’aba bari kuri moto yabaye umuvuduko mucye bisi yari ifite.

Babiri muri bo bakomeretse bikomeye mu mutwe n’ahandi ku mubiri, harimo uwitwa Bizimana uzwi ku izina rya Rukara wabashije kumenyekana, yari ameze nabi ku buryo ashobora no kwitaba Imana.

Bisi ya KBS yagonze abantu batatu bari kuri moto barakomereka cyane. Photo/N. Leonard
Bisi ya KBS yagonze abantu batatu bari kuri moto barakomereka cyane. Photo/N. Leonard

Abakomeretse bahise bajyanwe kuvurirwa kwa muganga mu Mujyi wa Kigali.

Abari mu modoka nta wakomeretse uretse bisi ya KBS yangiritseho gato imbere n’ikirahuri cy’imbere kwa shoferi kirameka.

Kuva mu kwezi kwa 06/2012, imodoka za KBS zakoze impanuka zirenga esheshatu mu Ntara y’Amajyaruguru zihitana abantu batandatu abandi barenga icumi barakomereka.

Bisi yanakuruye moto moto mu mapine y'imbere. Photo/N. Leonard
Bisi yanakuruye moto moto mu mapine y’imbere. Photo/N. Leonard

Abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru batangaza ko bahangayikishijwe n’impanuka za hato na hato za KBS zikunda guterwa n’umuvuduko ukabije.

Ubwo twegeraga umwe mu bayobozi ba KBS ngo adutangarije ingamba bafite zo gukumira izo mpanuka za hato na hato yanze kugira icyo adutangariza.

Nshimiyimana Leonard

Andi makuru - Mu Rwanda
Pages 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 | ...

Ibitekerezo

nejejwe n;udukuru dushyushye mutugezaho haba ari mu mashumusho no mumajwi.mujye munyaruka mugere no mu northern (musanze).turabakunda!

uwimana j.damascene yanditse ku itariki ya: 23-09-2012
Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze, Turabashimiye.

Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
My District Today
Rwanda Districts
KT Radio
KT Radio
Kigali Today on Facebook
Visit us on
kigali today on youtube kigali today on twitter kigali today on facebook
Kwamamaza
districts rwanda
Newsletter
Kigali Today Mobile