Arnold Schwarzenegger ngo yaba agiye gushaka umugore w’imyaka 20

Icyamamare muri cinema Arnold Schwarzenegger umenyerewe ku izina rya ‘Commando’ akaba yarigeze no kuyobora Leta ya California muri USA, ngo yaba agiye kwirongorera umugore w’imyaka 20 y’amavuko.

Arnold Schwarzenegger w’imyaka 65 y’amavuko yari ataranangiza gukemura ikibazo cy’ubutane n’umugore we wambere Maria Shriver, ariko aragira ati: “Nibiramuka bitunaniye kwiyunga, ndabona nzishakira akana k’imyaka 20".

Ikinyamakuru Newsweek gitangaza ko cyavuganye n’abantu basomye amateka ya Arnold ari hafi gushyirwa ahagaragara muri film yise Total Recall: My Unbelievable True Life Story (kwibuka ibihe: amateka yanjye nyayo atangaje ku buzima bwanjye) izasohoka tariki 01/10/2012.

Arnold Schwarzenegger ati nibitunanira kwiyunga na Maria, nzirongorera umugore w'imyaka 20
Arnold Schwarzenegger ati nibitunanira kwiyunga na Maria, nzirongorera umugore w’imyaka 20

Dore amagambo amwe ikinyamakuru Newsweek kivuga ko Schwarzenegger yaganiriye n’umugore we Maria bamaze igihe bashaka gutandukana:

Maria ngo yaba yarasabye Arnold ko bagirana ikiganiro kimbitse nyuma yuko amenye ko umugabo we afitanye umwana n’umukobwa wahoze abakorera akazi ko mu rugo. Ngo Schwarzenegger yigeze kubyemera ko babiganiraho ariko nyuma aza kwisubiraho, nubwo ngo byari gushobora kuba intandaro yo kwiyunga.

Maria bimurambiye ngo yasabye Arnold ko batandukana maze aramusubiza ati: "Mfite amafaranga, ubushobozi ndetse n’indege, kandi n’inshuti zizamba hafi".

Maria ngo yaje kuvuga ko azasaba ubutane mu rukiko kandi agasaba ko Schwarzenegger ari we usohoka mu nzu, inshuti n’umuryango we bakavuga ko ngo ntabyo yakwemera kuko inzu ari iye.

Umuhungu wa Schwarzenegger witwa Patrick Arnold, yatangiye kwiyita “Patrick Shriver” izina rya nyina, ku rubuga rwa Twitter, abakobwa ba Schwarzenegger babiri nabo ngo bafite impungenge ko se ashaka kubakoresha kugira ngo ahanagure isura ye yari imaze kwangirika.

Ikinyamakuru Newsweek gisoza kigira kiti ibya ari byo byose, uyu mugabo w’icyamamare aramutse arongoye umugore arusha imyaka 45, ngo nta gitangaje kirimo kuko bimaze kumenyerwa ko abagabo b’ibyamamare bakunze gutandukana n’abo bashakanye bakirongorera abana bakiri bato.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nugushikuza

Tivi yanditse ku itariki ya: 26-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka