Rudoviko Sagatwa wabatijwe bwa mbere muri ADEPR aracyariho

Pasiteri Rudoviko Sagatwa wabatijwe bwa mbere mu Rwanda mu itorero rya ADPR tariki 31/12/1943 akanaritangiza ku mugaragaro mu cyahoze ari Cyangugu, aracyari muzima.

Uyu mukambwe w’imyaka 104, yatangarije Kigalitoday ko ariwe Imana yanyuzeho mu Rwanda kugira ngo abantu babashe kuyemera. Avuga ko byari bigoye kuzana irindi dini kuko idini rya Gaturika ariryo ryari rizwi gusa.

Pasiteri Sagatwa wabatijwe bwa mbere muri ADPR.
Pasiteri Sagatwa wabatijwe bwa mbere muri ADPR.

Iyo ikaba impamvu baterwaga amabuye aho bageze hose kuvuga iby’Imana, kuko babitaga amashitani, nk’uko Sagatwa yakomeje abitangaza.

Uyu mupasitori yabatijwe n’umumisiyoneri Alvar Lindskog wo mu gihugu cya Suwede, nyuma haza kubatizwa abandi bagera ku munani iryo torero riba ritangiye mu Rwanda gutyo.

Ku buzima bwe busanzwe, Pasitori Sagatwa agaragaza integer nke kubera izabukuru, aho atacyumva neza, ntabone ndetse ntabashe no guhaguruka.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 18 )

UYU MUSAZA IMANA IMUHE IMIGISHA MYINSHI CYANE KUKO YEMEYE GUHAMYA YESU KRISITO NI NACYO CYATUMYE IMANA IMWONGERERA IMYAKA YO KURAMA.
KANDI NTANUBWO AZAPF KUKO BIBILIYA IBIVUGA NEZA KO NTAMUKIRANUTSI UPFA
YESU AGEZE KWA LAZALO YAPFUYE YARAVUZE AT"INYIZERA NAHO YABA YARAPFUYE AZONGERA ABEHO"

CELESTIN yanditse ku itariki ya: 25-09-2012  →  Musubize

tubashimiye amakuru mutugezaho,ikindi abakristo ba ADEPR bakomeze basenge muri kigihe kigoye

White yanditse ku itariki ya: 18-09-2012  →  Musubize

Ntiwumva umukozi w’iMANA AHUBWO. Abandi ni abakozi b’inda zabo barangiza bakiyitirira Imana. Aba basaza bakoze badafite ubusambo bw’amafaranga ndavuga amaturo n’ibyacumi. Badaharanira kugendera mu bimodoka bihenze, amazu y’imitamenywa, kujyana abana muri Amerika n’ibindi. Bifuza imitima y’abantu ko ikizwa. Naho abubu benshi barashaka indamu zabo. Ninayo mpamvu bombori bombori mumatorero itazigera ishira.
Imana ihindure imitima y’abayobozi b’amatorero.

Emmy yanditse ku itariki ya: 17-09-2012  →  Musubize

Muzadushakire amakuru ahagije kuri Pastor Louis SAGATWA. buriya mubyukuri mwatanze amakuru make cyane ugereranyije nimyaka afite kandi nano nibyo yakoze muri ADPR. EREGA BURIYA NAWE ARI MUBANTU BATUMYE IYOGEZABUTUMWA RIGERA HENSHI MU RWANDA.Imana ibane nawe kandi yagakwiye kubera urugero abapastors bo muri iki gihe turimo.

MUNEZERO Jean yanditse ku itariki ya: 17-09-2012  →  Musubize

uzi indirimbo zomuri cantique yahinduye mukinyarwanda,vraiment yakoreye Imana kandi nayo Izamuhemba ureke abubu baba bishakira indamu!

noel yanditse ku itariki ya: 16-09-2012  →  Musubize

Bimwe mu biranga umukozi w’Imana abaho igihe kirekire uko abishaka. ubuzima bwe buba buri mu biganza bye, ureke babandi bavuga ngo ntawe urenga umunsi, nk’aho hari aho byanditse muri bibiliya.

jo yanditse ku itariki ya: 15-09-2012  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka