“Ntawe dukeka ko azabangamira ibarura mu Burasirazuba”-Guverineri Uwamariya

Kuri uyu munsi ibarura rya kane ry’abaturage n’imiturire ryatangiye, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba madamu Uwamariya Odette arizeza abakarani b’ibarura ko bazabasha gusohoza inshingano zabo muri iyo Ntara nta nkomyi.

Ubwo yakiraga umukarani w’ibarura mu rugo rwe saa moya n’iminota 48 mu gitondo cy’uyu munsi tariki 16/08/2012, Guverineri Uwamariya yasubije ibyo umukarani w’ibarura yamubazaga bijyanye n’urugo rwe ruherereye mu murenge Kigabiro muri Rwamagana.

Nyuma yo kwibaruza, uyu muyobozi yaganiriye n’uwo mukarani w’ibarura wamwemereye ko imyiteguro y’ibarura mu Ntara y’Uburasirazuba yagenze neza. Guverineri Uwamariya nawe yamwijeje ko ari bwongere gushishikariza abayobozi n’abaturage mu Ntara yose kuzakira neza abakarani b’ibarura kandi bakabaha amakuru nyayo.

Umukarani w’ibarura yavuze ko kugeza uyu munsi bataragira imbogamizi kuko no mu myiteguro abaturage bagiye babakira neza, kandi bakabemerera ko no muri ibi byumweru bibiri ibarura rigiye kumara nibazajya babamenyesha kare bazajya babasanga mu rugo babiteguye.

Guverineri Uwamariya arizeza abakarani b'ibarura ubufatanye, anasaba Abaturarwanda kuzabakira neza.
Guverineri Uwamariya arizeza abakarani b’ibarura ubufatanye, anasaba Abaturarwanda kuzabakira neza.

Abaturarwanda barasabwa kutagira impungenge na nkeya ku byo bazabazwa mu ibarura kuko ari amakuru akenewe ngo hamenyekane ishusho nyayo y’uko igihugu giteye mu bagituye no mu mibereho yabo, ndetse abakora igenamigambi ry’igihugu bagire amakuru nyayo bashingiraho.

Mutijima Prosper ukuriye ibikorwa by’iri barura rusange ry’abaturage n’imiturire ribaye ku nshuro ya kane mu Rwanda aravuga kandi ko abakarani b’ibarura bose bategetswe kugira ibanga cyane ku makuru ayo ariyo yose bahawe muri buri rugo, akazakoreshwa gusa mu igenamigambi ry’igihugu muri rusange.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka