Iby’ingenzi bizabazwa abaturage mu ibarura rusange rizatangira tariki 16/08/2012

Mu ibarura rusange rizatangira mu gihugu hose kuri uyu wa kane tariki 16/8/2012, buri rugo ruzajya rutanga ibisubizo bijyanye n’imiterere ya buri muntu urutuyemo, harimo irangamimerere n’urubyaro afite, umurimo we, uko imibereho yifashe, ndetse n’umutungo uri mu rugo.

Ikigamijwe mu ibarura rusange ni ukumenya umubare w’abaturage bose bari mu gihugu n’ibyiciro n’imibereho byabo, kugira ngo hagenwe ibyabageza ku majyambere arambye mu bijyanye n’ubukungu n’imibereho yabo ya buri munsi; nk’uko ikigo gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda kibisobanura.

Ibibazo bikubiye mu byiciro icyenda, nibyo bizabazwa umuntu ufite amakuru yuzuye ku rugo rwe. Harimo kumenya amazina, igitsina n’imyaka ya buri muntu, ubumuga yaba afite n’ubwishingizi bw’ubuzima akoresha.

Hagamijwe kandi kumenya abana bafite munsi y’imyaka 18, babana cyangwa batabana n’ababyeyi babo, biturutse ku impamvu zitandukanye.

Iri barura rigamije kumenya umubare w’abaturarwanda bazi gusoma no kwandika, umubare w’amashuri buri muntu yize n’impamyabushobozi afite, ndetse n’umurimo akora n’aho akorera.

Rigamije kandi kumenya irangamimerere rya buri muntu, umubare w’urubyaro rw’umugore, n’umubare w’abana bakiriho, abantu bapfuye mu rugo mu mezi 12 ashize, n’uko impfu z’ababyeyi zihagaze.

Mu gihe cy’ibarura rusange rizaba kuva tariki 16-30/08/2012 buri rugo ruzanabazwa ibijyanye n’imiturire, ibikoresho n’amatungo buri rugo rufite.

Icyitonderwa

Umukarani w’ibarura ntiyemerewe kujya impaka n’uwo abaza, ahubwo yandika ibyo abwiwe gusa, akaba atanemerewe kugira umuntu n’umwe atangariza ibyo yakuye mu ibarura arimo, keretse abamukuriye bakora mu kigo cy’ibarurishamibare (NISR); nk’uko Mutijima Prosper, umuhuzabikorwa ushinzwe ibarura rusange yabitangaje.

Mutijima yavuze ko ari itegeko ko buri muntu ufite amakuru yuzuye ku rugo rwe cyangwa abamo gutanga ayo makuru kugira ngo yorohereze umukarani w’ibarura kubona amakuru, kandi agasabwa gusubiza ibibazo byose avugishije ukuri.

Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ribaye ku nshuro ya kane, nyuma y’amabarura yabaye mu myaka ya 1978, 1991 na 2002.

Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire rigenwa n’iteka rya Perezida wa Repubulika no 02/01 ryo ku wa 07/02/2011.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Twizeye imibare y’ukuri itari iyo munsi y’igiti. Wikwibaza byinshi niba utabizi, abombwira bumvise.

Nicole yanditse ku itariki ya: 21-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka