B-Gun bashyize hanze amashusho y’indirimbo yabo “Bwiza Bwanjye” bakoranye na Tom Close

Yanditswe ku itariki ya: 11-08-2012 - Saa: 11:18'
Ibitekerezo ( )

Amakuru dukesha Laurent Marius Nzabandora uhagarariye itsinda B-Gun, ni uko amashusho y’indirimbo Bwiza bwanjye yageze hanze kuwa mbere tariki ya 6.8.2012 mugihe amajwi yayo (audio) yakozwe ahagana mu kwezi kwa gatanu na Jay P muri Hop Street.

Amwe mu magambo agize iyi ndirimbo aragira ati: “Nkundira Bwiza bwanjye, Bwiza bwanjye, nkundira kabavu kanjye akabavu kanjye, njyewe mpora ntewe ubwoba no kukubura, erega mpora ntewe ubwoba no kukubura.”

Barakomeza bati: “Ubwiza bwawe nabwumvaga mu migani, mbere yawe ntawigeze angenza atya, ubwo bwitonzi bwawe n’uko guceceka nibyo mbona nkarara ntasinziriye, uri uwa mbere mu bari bose nabonye eya... ndambikaho ibiganza nkurambikeho umusaya agatoki ku kandi abe ariko duhora eya...”

B-Gun hamwe na Tom Close mu ndirimbo yabo "Bwiza Bwanjye".
B-Gun hamwe na Tom Close mu ndirimbo yabo "Bwiza Bwanjye".

Iyi ndirimbo ifite amagambo y’urukundo, twabajije Marius niba yaba ari indirimbo ivuga ku kuri kw’ibyababayeho (true story) asubiza ko ntacyo yabintangarizaho ariko ko iyo bari gukora kuri ubu ari inkuru y’ukuri (true story) kuri we ubwe.

Zimwe mu zindi ndirimbo B-Gun yamenyekaniyeho harimo “Je veux toi”, “Cocktail”, “Abandi bana”, “Ese uribuka” na “Bwiza bwanjye”.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

Andi makuru - Muzika
Pages 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 | ...

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze, Turabashimiye.

Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
My District Today
Rwanda Districts
KT Radio
KT Radio
Kigali Today on Facebook
Visit us on
kigali today on youtube kigali today on twitter kigali today on facebook
Kwamamaza
districts rwanda
Newsletter
Kigali Today Mobile