Inama y’Abaminisitiri yashyigikiye igitekerezo cyo gushyiraho ikigega “Agaciro Development Fund”

Yanditswe ku itariki ya: 11-08-2012 - Saa: 10:33'
Ibitekerezo ( 1 )

Minisitiri Musoni Protais ushinzwe imirimo y’inama y’abaminisitiri.

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa gatanu tariki 10/08/2012 iyobowe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yemeje ko hajyaho ikigega Agaciro Development Fund ihita igishyiramo umusanzu ungana n’amafaranga miliyoni 33 n’ibihumbi 500.

Igitekerezo cyo gushyiraho Ikigega Agaciro Development Fund cyagizwe n’Abanyarwanda nyuma y’uko ibihugu bimwe na bimwe bifashe gahunda yo guhagarika inkunga byageneraga u Rwanda, byitwaje ko u Rwanda rushinjwa gutera inkunga abarwanyi ba M23 babarizwa mu gihugu cya Congo.

Abanyarwanda bahise bashyiraho igitekerezo cyo kwishyiriraho ikigega aho buri muntu azajya ashyiramo bitewe n’amikoro ye mu rwego rwo kwihesha agiciro no kudatega amaboko abaterankunga.

Inama y’Abaminisitiri imaze kumenyeshwa icyi gitekerezo yahise igishyigikira isaba ko cyahabwa umurongo uhamye.

Inama y’Abaminisitiri yaboneyeho gusaba Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, John Rwangombwa, guha iyo gahunda umurongo uhamye uzasobanurirwa Abanyarwanda kandi ukaborohereza gutanga umusanzu wabo ku bushake.

Eric Muvara

Andi makuru - Iterambere
Pages 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 | ...

Ibitekerezo

njye ndahita ntanga amafranga igihumbi ku mushahara wanjye. murakoze kandi ni byiza gushyigikira urwanda rwacu iyo ni gahunda nziza cyane. n abandi nibatange.

bizuru yanditse ku itariki ya: 13-08-2012
Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze, Turabashimiye.

Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
My District Today
Rwanda Districts
KT Radio
KT Radio
Kigali Today on Facebook
Visit us on
kigali today on youtube kigali today on twitter kigali today on facebook
Kwamamaza
districts rwanda
Newsletter
Kigali Today Mobile