Abakora kwa muganga barasabwa gusekera ababagana
|
Yanditswe ku itariki ya: 9-08-2012 - Saa: 09:12'
|
|
Ibitekerezo
(
3
)
|
|
|
|
Ministiri Binagwaho (hagati) aganira n’abakozi b’ikigo nderabuzima cya Gitega.
Ministiri w’ubuzima, Dr.Agnes Binagwaho, yihanangirije abakozi bose bo kwa muganga ko bagomba gusekera ababagana, nka bumwe mu buryo bwo gutanga servisi nziza.
Ministiri w’ubuzima yabisabye ubwo yasuraga ikigo nderabuzima cya Gitega mu mujyi wa Kigali kuwa gatatu tariki 08/08/2012, agiye kureba imikorere yacyo n’uburyo cyubahiriza amabwiriza y’isuku.
Yagize ati: “Kuva ku muyobozi w’ikigo, kugeza ku muntu ukora isuku, ntegetse ko mwajya mumwenyurira ababagana, kuko nabonye ibirego byinshi bingeraho ko mudatanga servisi nziza.”
Kwakira abarwayi, umuntu amwenyura sibyo byonyine Ministiri Binagwaho avuga ko bigomba kugaragaza imitangirwe ya servisi nziza z’ubuvuzi, ariko ngo nicyo abantu bamwandikiye kuri twitter binuba hamwe n’abo yumvise ku ma radio.
Yanamaganye gutinda gutanga ubuvuzi ku barwayi, biturutse ku kuzarira cyangwa uburangare bw’abavuzi, bigatuma abarwayi bamara amasaha menshi bataravurwa.
Minisitiri w’ubuzima atambagira mu kigo nderabuzima cya Gitega mu gikorwa cyo kugenzura isuku n’ibikoresho bakoresha.
Dr. Binagwaho yasuye ku nshuro ya kabiri ikigo nderabuzima cya Gitega, nyuma yo kuhagera mu kwezi kwa kane k’uyu mwaka wa 2012, agasanga icyo kigo gifite isuku idahagije n’ubwiherero buke.
Yavuze ko yasanze baragerageje gukosora bike ariko ko hari byinshi bikibura nko kutagira udukoresho abarwayi baciramo, umwuka utari mwiza, kuba nta mpapuro z’isuku hafi y’ubwiherero, ububiko butagaragaza impapuro z’ibyo basabye, ndetse n’inyubako zagiye zangirika.
Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge wungirije ushinzwe imibereho myiza, Kalisa Pierre, yavuze ko ikigo nderabuzima kiri mu karere ayobora kigiye gusana bimwe mu byangiritse ku mazu yacyo, gukora isuku ndetse no gusiga amarangi.
Ministiri Binagwaho yakomeje avuga ko agiye gukomeza gusura atunguranye ibigo by’ubuzima mu gihugu hose; ku buryo ngo aho azajya asanga barasubiyemo amakosa, bashobora no gutakaza imirimo yabo.
Simon Kamuzinzi
|