Ruhango: Hatoraguwe umwana w’uruhinja mu gihe cy’isengesho ryo gukiza
|
Yanditswe ku itariki ya: 6-08-2012 - Saa: 09:54'
|
|
Ibitekerezo
(
3
)
|
|
|
|
Mu isengesho ryo kwiyambaza impuhwe z’Imana ryabaye tariki 05/08/2012 kuri Kiliziya gatorika yo mu Ruhango habonetse umwana w’uruhinja, bigaragara ko nyina ashobora kuba yarutaye ku bushake.
Umwana muto w’umuhungu, ushobora kuba amaze ukwezi kumwe n’igice cyangwa abiri avutse, unanutse bamusanganye n’akana k’agakobwa kari mu kigero cy’imyaka nk’icumi, kari kurira, uwo gateruye na we ari kurira.
Ako kana kavugaga ko kari kagiye ku musarane, haza umubyeyi agahereza urwo ruhinja avuga ngo “mfasha njye mu musarane ndaje”; nk’uko abari bafite uwo mwana bakora mu rugo rwa Yezu Nyir’impuhwe babivuga.
uruhinja rwatoraguwe.
Uwo mwana ngo yategereje umwanya munini nyina w’urwo ruhinja, abona atagarutse, maze uruhinja rutangira kurira, nuko abuze uko abigira na we ararira.
Abakora mu rugo rwa Yezu Nyir’impuhwe bafashe urwo ruhinja bajya kururangisha, ariko nyina w’umwana ntiyaza kurureba.
Ubwo twajyaga kureba uru ruhinja, isaha imwe nyuma y’uko rurangishijwe, abari barufite bavuze ko urebye nyina yari yagambiriye kumuta ahongaho kuko basanze yambaye ibisarubeti bitatu.
Nk’uko bisanzwe ku cyumweru cya mbere cy’ukwezi, kuri Kiliziya gatorika yo mu Ruhango habera isengesho ryitabirwa n’abantu benshi, bamwe bagakira indwara zitandukanye harimo n’imyuka mibi.
Marie Claire Joyeuse
|