Uwase Francine ni we Nyampinga userukira abandi mu ntara y’Amajyaruguru

Yanditswe ku itariki ya: 5-08-2012 - Saa: 23:22'
Ibitekerezo ( 12 )

Uwase Francine.

Uwase Francine wo mu karere ka Musanze niwe wabaye uwa mbere muri ba Nyampinga batatu bazahagararira Intara y’Amanyaruguru mu irushanwa ryo gushaka Nyampinga w’u Rwanda (Miss Rwanda) 2012.

Uwase n’ibisonga bye bibiri, Ingabire Francoise na Uwamahoro Ange, batoranyijwe mu bakobwa batandatu baturuka mu turere tugize Intara y’Amajyaruguru, barushanyijwe mu birori byabereye mu mujyi wa Musanze ku cyumweru tariki 05/08/2012.

Uwase ufite imyaka 19 y’amavuko, warangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2011 muri APAPER mu ishami rya Management, niwe warushije abandi bose nyuma yo kwiyerekana neza ndetse no gusubiza neza ibibazo mu rurimi rw’igifaransa yabajijwe n’abatanga amanota (judges).

Yakurikiwe na Ingabire Francoise wabaye uwa kabiri na Uwamahoro Ange wabaye uwa gatatu.

Igisonga cya kabiri ufite nimero 4, igisonga cya mbere wambaye ikanzu itukura na nyampinga hagati.
Igisonga cya kabiri ufite nimero 4, igisonga cya mbere wambaye ikanzu itukura na nyampinga hagati.

Uko ari batatu bahembwe amadorali y’abanyamerika 100 (agera kuri 60.000Frws) buri wese, ndetse bahabwa n’ibikoresho bitandukanye by’ubwiza.

Uwase byamushimishije cyane kuba abaye Nyampinga w’Intara y’Amajyaruguru kuko ari ubwa mbere yari agiye mu marushanwa ya Miss kandi bikaba byari indoto ze nk’uko abitangaza.

Rwigema Immaculée, umubyeyi wa Uwase yatangaje ko yishimiye kuba umwana we yabaye Miss w’Intara y’Amajyaruguru akaba abwira abandi babyeyi babuza abana babo kwitabira ayo marushanwa ko atari uburara baba bagiyemo.

Nyampinga w'Intara y'Amajyaruguru ari kumwe n'umubyeyi we.
Nyampinga w’Intara y’Amajyaruguru ari kumwe n’umubyeyi we.

Agira ati “ngiriye inama abamama bose ko kujya muri ibingibi atari ukuvuga ngo umwana agiye mu burara, Oya! Bari bambaye neza, ntabwo bari bambaye ubusa, ntabwo banywaga ibiyobyabwenge…”.

Abahataniye kuzahagararira Intara y’Amajyaruguru muri Miss Rwanda 2012, ubwo biyerekanaga byagaragaraga ko batagize igihe kirekire cyo kwitoza kuko intambuko ya ba Nyampinga ni bake bari bayizi.

Abarushanyijwe; kuva ibumoso ujya iburyo: Mungwasingizwe Mariam, Kayitesi Olive, Uwamahoro Ange, Muhirwa Gisele, Ingabire Francoise na Uwase Francine.
Abarushanyijwe; kuva ibumoso ujya iburyo: Mungwasingizwe Mariam, Kayitesi Olive, Uwamahoro Ange, Muhirwa Gisele, Ingabire Francoise na Uwase Francine.

Ba Nyampinga batatu bahagarariye Intara y’Amajyaruguru bazahura n’abandi 12 baturutse mu zindi ntara n’umujyi wa Kigali maze uko ari 15 batorwemo Miss Rwanda 2012 mu muhango uzabera mu mujyi wa Kigali tariki 01/09/2012.

Miss Rwanda 2012 uzatorwa azasimbura Bahati Grace, watorewe kuba Miss Rwanda mu mwaka wa 2009. Bahati umaze iminsi yibarutse umwana, yari amaze imyaka itatu atarabona umusimbura.

Norbert Niyizurugero

Andi makuru - Ikinyarwanda
Pages 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9

Ibitekerezo

muraberewe cyane pe!

nyiramatama yanditse ku itariki ya: 8-08-2012

HAHAHA HAHAHAA HAHAHAHA HAHAHAHA ntakindi nongeraho!!! cyakoze niba ariwe mukobwa mwiza mukarere kamajyaruguru, aka karere ni ako gusengerwa kuko uyumukobwa ntabwiza nabuke agana

ndumiwe yanditse ku itariki ya: 6-08-2012

uyu mukobwa ntakigenda rwose basubire mumatora

shyaka yanditse ku itariki ya: 6-08-2012

ubu se koko kombona ntanumwe muraba bobe wari ukwiye kuba Miss!!! nibyo koko mu gihugu K’impumyi ufite 1 arayobora kabisa

gafa yanditse ku itariki ya: 6-08-2012

ahubwo ndabona mama we ariwe wari ukwiye kwibera miss!!!

Rode yanditse ku itariki ya: 6-08-2012

Ariko wowe uvuze ngo aba si abamiss umumiss kuri wowe aba ameze ate? Aba bose bujuje ibyangombwa kandi iyo baba batabifite ntibaba baratowe! Uwo wabaye uwa mbere azi ubwenge ahubwo abandi bamiss bamwitege! Azabarahira iyo bwabaga....

uhmm! yanditse ku itariki ya: 6-08-2012

sha ndumiwe pe aba sa ba miss ahubwo ni inkwakuzi .yewe nibaze bigerere mu murwa bazaba bambwira

rwaka yanditse ku itariki ya: 6-08-2012

Ntabwo abo aribo miss ahubwo ba miss ntibigaragaza ariko abo ntibari no 1000 mu ntara ya majyaruguru ariko abiyerekanye nabo. twemere abo bagende mwirushanwa intsinzi nziza kuri bose.gusa ntabwo abantu bazi impamvu ya miss,bimaze iki? kuki yo gushaka miss. ubundi byamarira iki abiyamamaza
haba mu miryango cyangwa mu gihugu.

BAHATI innocent yanditse ku itariki ya: 6-08-2012

Au pays des aveugles les borgnes sont rois kabisa

katy douce yanditse ku itariki ya: 6-08-2012

uvuze ukuri

yanditse ku itariki ya: 6-08-2012

congs sha. Rata njye ndanatunguwe ntabwo nari nzi ko mu majyaruguru hatewe intambwe ireshya itya! Uyu mwana ni mwiza,ni muremure ntacyo abaye rwose. Naho wowe uvuga ngo au pys des aveugles uzageregeze useruke nawe turore. Rahira ko watinyuka?

Puchu yanditse ku itariki ya: 6-08-2012

Au pays des aveugles les borgne s sont rois.

ivubi yanditse ku itariki ya: 6-08-2012
Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze, Turabashimiye.

Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
My District Today
Rwanda Districts
KT Radio
KT Radio
Kigali Today on Facebook
Visit us on
kigali today on youtube kigali today on twitter kigali today on facebook
Kwamamaza
districts rwanda
Newsletter
Kigali Today Mobile