Hagiye kubakwa ikigo gihagarariye ibigo by’imyuga mu Ntara y’Amajyaruguru

Yanditswe ku itariki ya: 1-08-2012 - Saa: 18:12'
Ibitekerezo ( )

Igishushanyo mbonera cy’ishuri IPRC rizubakwa i Musanze.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubumenyingiro (WDA) cyasinye amasezerano yo gutangiza imirimo yo kubaka ikigo kizaba gihagarariye ibindi bigo by’imyuga n’ubumenyingiro (IPRC).

Nyuma yo gusinya ayo masezerano na kompanyi y’Abashinwa yitwa China Geo-Engeneering Corporation izubaka iryo shuri mu karere ka Musanze, Jerome Gasana, umuyobozi wa WDA yavuze ko iyo ari intambwe yo guteza imbere imyuga Guverinoma y’u Rwanda igenda itera.

Ati: “icya mbere ni ukubanza gushaka aho bazigira kuko ntitwabakangurira kujya kwiga ntaho bazigira. Ubu tugeze kuri 70% mu gushyiraho ibigo bihagarariye ibindi muri buri ntara”.

Ibindi bigo bibiri bya IPRC byo mu Burengerazuba n’Uburasrazuba biri gusanwa, ku buryo mu mezi atandatu bizaba byatangiye gukora. Yongeyeho kandi hari n’ibindi biganiro byo kubaka ikigo cya IPRC yo mu ntara y’Amajyepfo bizatangira mu kwezi kwa Munani.

Jerome Gasana, umuyobozi wa WDA na ZhuXinghui uhagarariye sosiyete izubaka IPRC i Musanze.
Jerome Gasana, umuyobozi wa WDA na ZhuXinghui uhagarariye sosiyete izubaka IPRC i Musanze.

Iki Kigo cya IPRC kibaye icya kabiri nyuma ya IPRC-Kicukiro cyo mu mujyi wa Kigali, kikazatwara amafaranga agera kuri miliyari 10 z’amadolari yatanzwe ku nkunga ya Leta y’Ubushinwa. Abazajya biga babamo ni 200, udashyizemo abiga bataha.

Ibi bigo nibimara kuzura bizaba bihagarariye ibindi mu ntara birimo, bizaba bifite na gahunda zitandukanye nyinshi zirimo kwigisha ubwubatsi, ikoranabuhanga n’itumanaho no gutunganya imisatsi, hakiyongeraho n’umwihariko wa buri ntara.

Mu minsi 15 uhereye kuri uyu wa gatatu tariki 01/08/2012 amasezerano asinyiwe niho imirimo yo kubaka iryo shuri izatangira, ikazarangira mu mezi 18 ariho hazaba ihererekanya bikorwa.

Emmanuel N. Hitimana

Andi makuru - Amashuri
Pages 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 | ...

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.


Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
Kwamamaza
rra banner
My District Today
Rwanda Districts
KT Radio
KT Radio
Kigali Today on Facebook
Visit us on
kigali today on youtube kigali today on twitter kigali today on facebook
Kwamamaza
districts rwanda
Newsletter
Kigali Today Mobile