Abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe guhora mu duce bakoreramo
|
Yanditswe ku itariki ya: 30-07-2012 - Saa: 13:35'
|
|
Ibitekerezo
(
1
)
|
|
|
|
Ministiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, James Musoni.
Ministiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, James Musoni, arasaba abayobozi bose bo mu nzego z’ibanze, guhera kuri ba Guverneri b’intara n’umujyi wa Kigali kugeza ku bahagarariye imidugudu kuguma mu duce bayobora igihe cyose.
Iki cyemezo cyatangarijwe abayobozi bagize ishyirahamwe ry’uturere n’umujyi wa Kigali (RALGA) ubwo bari mu mwiherero wabereye mu karere ka Musanze mu mpera z’iki cyumweru kirangiye, ku matariki 27 na 28/07/2012.
Itangazo ryaturutse muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) rigira riti: “Minisitiri yaburiye abazarenga kuri aya mategeko n’ibigirankana ko bazabihanirwa”.
Umuyobozi mu nzego z’ibanze ushaka kugira aho ajya, agomba kuba afite uruhushya rubimwemerera, cyangwa se akaruhuko agenerwa n’amategeko agenga abakozi ba Leta; nk’uko Minisitiri Musoni yabisabye.
Impamvu y’ingenzi yatumye Minisitiri asaba aba bayobozi mu nzego z’ibanze guhora mu duce bakoreramo, ngo ni uko Guvernema n’abaturage muri rusange babifuzaho umusaruro mwinshi kurushaho, kandi ngo baba bakenewe buri gihe.
Iyi nama yateguwe na RALGA yabaye mu muhezo, ku buryo itangazamakuru ryamenyeshejwe ko nyuma yaho rizatangarizwa imyanzuro y’ibyayivuyemo.
Simon Kamuzinzi
|