Ruhango: Umuhungu we bamuhinduye umugabo ku myaka 6 gusa
|
Yanditswe ku itariki ya: 30-07-2012 - Saa: 12:48'
|
|
Ibitekerezo
(
9
)
|
|
|
|
Nsekanabo afite ibipapuro byo kwa muganga basuzumiyeho umwana we.
Nsekanabo Cyprian w’imyaka 50 aravuga ko ababajwe n’ubusambanyi bwakorewe umuhungu we w’imyaka 6 y’amavuko. Ibi byagaragajwe n’isuzuma ryakorewe uyu mwana tariki 26/07/2012 n’ikigo nderabuzima cya Kibingo kiri mu karere ka Ruhango.
Nsekanabo utuye mu murenge wa Ruhango akarere ka Ruhango, avuga ko yafashe icyemezo cyo kujya gusuzumisha umwana we nyuma yo kumenya amakuru y’uko umuhungu we yasambanyijwe n’abakobwa batatu harimo na mushiki we.
Agira ati “nagiye kumva numva abantu bajurajura ngo umwana wawe yakoreshejwe impibonano mpuzabitsina ku gahato”.
Nsekanabo akimara kubyumva yahise yihererana umuhungu we amubaza neza, ariko umwana aranga avuga ko bamubujije kubivuga ngo nabivuga bazamukubita.
Ise yamushukishije utuntu twinshi amwizeza ibitangaza azamukorera umwana agezaho aremera amubwiza ukuri.
Uyu mwana avuga ko yasambanyijwe n’umukobwa witwa Tanaziya uri mu kigero cy’imyaka 20 baturanye hamwe n’undi witwa Nzabayo tariki 20/07/2012.
Agira ati “nyine twari dutetse amateke iwabo wa Tanaziya, hanyuma Tanasiya atuma abana twari kumwe arangije arakinga hanyuma arambwira ngo nimbanze mbikorere Nzabayo aragarama arambwira ngo nimujye hejuru hanyuma na Tanasiya akamfata akanshyira hejuru ye nkababwira ngo ndi kubabara bakanga kundekura”.
Nyuma mushiki w’uyu mwana yarahageze barakingura ariko asanga musaza we arimo kurira. Tanasiya yahise ategeka uyu muhungu gusambanya mushiki we kugira ngo atazabavamo akabarega aba asambanye n’abakobwa batatu umunsi umwe.
Ise akimara kumenya amahano yabaye ku mwana we yamujyanye ku kigo nderabuzima cya Kibingo, umuganga wamusuzumye yamubwiye ko umwana we yabaye umugabo cyera.
Ikigo nderabuzima cya Kibingo cyahise cyohereza uyu mugabo mu bitaro bya Kabgayi kugira ngo akorerwe isuzumwa ryimbitse. Ibitaro bya Kabgayi byasabye uyu mugabo kuzana inyandiko ya polisi igaragaza ko umwana we yasambanyijwe kugira ngo basuzume uyu mwana we.
Eric Muvara
|