Ngoma: Ibikomere yatewe n’umugore we wamutemye bimaze kumutwara ibihumbi 300

Venuste Nsengiyumva arwariye ku bitaro ba Kibungo, nyuma y’uko umugore we yamutemaguye mu mutwe ariko ntapfe tariki. 26/07/2012, ubwo yari amusanze asinziriye.

Nsengiyumva wo mu murenge wa Karembo akagali ka Akaziba, umudugudu wa Akabeza, avuga ko mu masaha ya Saa Sita z’ijoro ubwo yari asinziriye, umugore we atangira kumutemagura.

Yamukubise imihoro itatu mu mutwe, umwe munsi y’ugutwi, undi ku ijosi ku ruhande undi awumukubita nawo ku ijosi ahagana hasi undi awumukubita ku kuboko ubwo yagerazaga kukinga ukuboko.

Umugore we Clarisse Muhawenimana ari nawe mugore we, bari bamaranye imyaka igera ku 12, bafitanye n’abana babana byemewe n’amategeko ariko bataraezerana mu mu idini.

Venuste Nsengiyumva aho arwariye kwa muganga ngoukuboko niko kukirwaye cyane.
Venuste Nsengiyumva aho arwariye kwa muganga ngoukuboko niko kukirwaye cyane.

Nsengiyumva urwariye mu ishami ry’ imbagwa (Ghirurgie), atangaza ko ko umugore we ntacyo bari bapfuye uwo munsi ariko ko bari bamaze iminsi batumvikana kungeso y’ubusinzi.

Umugabo akanamukekamo ubusambanyi aho yirirwaga asengererwa n’abandi bagabo agataha nijoro kandi ntiyite kubana.

Ati: “Uwo munsi ntago twari twatonganye kuko yangaburiye ntakibazo ndaryama, ubundi nkanguka ari kuntemagura. Sinakekaga ko yabikora ariko yajyaga avuga ngo nkomeze muzengereze umunsi umwe azanyereka njye simenye ibyo aribyo”.

Abaturanyi babo banatabaye, bemeza ko umugore yari yarananiranye, haba mu buyobozi no mu nzego z’abategarugori, kuko iyo umugabo we yamuregaga yangaga kwitaba ahubwo akigira iwabo, nk’uko uwitwa Jean Bosco Mugiraneza abitangaza.

Ati: “Nyamugore yarabyigambaga ko azabikora ariko ugasanga umugabo we atabiha agaciro yumva ko umugorewe atamutema. Gusa natwe twumvaga ko atabitinyuka.”.

Muhawenimana afungiye muri gereza nkuru ya Kibungo aho akurikiranweho icyaha cyo gushaka kwivugana umugabo we amutemaguye, nyuma yo gutabwa muri yombi agerageza gutoroka.

Umuryango ARAMA ukora ibikorwa byo kurwanya ihohoterwa mu karere ka Ngoma, utangaza ko wamutanzeho amafaranga arenga ibihumbi 300 ubwo yari muri CHUK kuko nta bwishingizi na bumwe yari afite bwo kwivuza.

Nsengiyumva amaze ukwezi kurenga mu bitaro akurikiranwa n’abaganga, yasubijwe mu bitaro bya Kibungo nyuma yo gukurwa muri bitaro bikuru bya kaminuza bya Kigali (CHUK).

Kugeza ubu yatangiye koroherwa uretse ukuboko ko kukimukomereye cyane, kuko n’igufa n’imitsi byacitse bitarasubirana, nk’uko nyir’ubwite abyivugira.

Akarere ka Ngoma kaje ku mwanya wa kabiri mu turere tubonekamo ihohoterwa ryinshi mu ntara y’ iburasirazuba. Mu kwezi gushize harabarurwa abagera k’umunani bakoreweho ihohoterwa.

Umuyobozi w’ungirije w’akarere ka Ngoma, Kirenga Providence, yatangaje ko ihohoterwa rigenda rigabanuka ugereranije no mu mezi atatu ashize kubera imbaraga mu kurirwanya zimaze gukoreshwa.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka