Umuhanzi Jason Derulo yaraye ageze mu Rwanda
|
Yanditswe ku itariki ya: 28-07-2012 - Saa: 11:07'
|
|
Ibitekerezo
(
4
)
|
|
|
|
Derulo ageze mu Rwanda.
Umuhanzi ukomeye wo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Jason Darulo, yaraye ageze mu Rwanda nk’uko byari biteganyijwe, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 27/07/2012.
Hari mu masaha y’Isaa Mbiri n’igice, ubwo Jason Darulo uje gusoza irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 2 yasesekaraga ku kibuga cy’Indege cya Kanombe, aho yakiriwe n’imbaga y’abakunzi be bari bamutegereje.
Bamwe mu bari bamutegereje, hari abanyamakuru, abategura Primus Guma Guma n’abandi benshi mu bakunzi b’umuziki. Hanagaragaye n’abandi bakobwa ba Nyampinga batandukanye.
Jason Derulo yakiriwe na benshi cyane.
Avuye ku kibuga cy’indege, Jason Derulo yerekeje muri Serena Hotel aho ari yaraye, we n’ikipe bari kumwe harimo umuvandimwe we.
Biteganyijwe ko Saa Saba zo kuri uyu wa Gatandatu, aribwo azagirana ikiganiro n’abanyamakuru, mbere y’uko igitaramo cyamuzanye kiba ku mugoroba mu masaha ya Saa Kumi n’ebyiri.
Abari bamutwaje imizigo harimo n’umuvandimwe we, ufite ibisage ku mutwe (dreads).
Iki gitaramo nicyo kizamenyekaniramo umuhanzi uzegukana igihembo cya PGGSS II gihwanye na miliyoni 24, hagati ya King James na Jay Polly. Biteganyijwe ko utsinda aza kuririmbana na Jason Darulo ku rubuga rumwe.
Ushinzwe kumurinda amwinjiza mu modoka.
Yicaye mu modoka hamwe n’ushinzwe kumurinda, bamujyanye muri Serena Hotel aho arara.
Kwinjira muri iki gitaramo kibera kuri stade Amahoro i Remera, 5.000 by’amafaranga y’u Rwanda n’ibihumbi 10 mu myanya.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
|