Nta munyeshuri wifuza kwiga uzongera gucikanwa n’amashuli - FARG

Yanditswe ku itariki ya: 27-07-2012 - Saa: 14:51'
Ibitekerezo ( 5 )

Ruberangeyo (wambaye ishati ya orange) mu kiganiro n’abanyamakuru.

Ikigega cya kigenewe gutera inkunga abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye (FARG), kiratangaza ko guhera mu mwaka w’amashuri utaha, abanyeshuri bose bifuza gukomeza amashuri n’abari baracikanywe bazafashwa gukomeza amashuri yabo.

FARG yabyiyemeje nyuma yo gushyira uburezi muri gahunda z’ibanze zigomba kwitabwaho, cyane cyane ibijyanye n’amashuri y’imyuga. Abanyeshuri bagera kuri 4678 barangije amashuri yisumbuye uyu mwaka nibo bazakomeza amashuri makuru na kaminuza.

Asobanurira abanyamakuru imikoreshereje y’ingengo y’imari ishize n’itaha, kuri uyu wa gatanu tariki 27/07/2012, umuyobozi mukuru wa FARG, Theophile Ruberangeyo, yavuze ko uyu mwaka abazarihirwa bikubye inshuro enye ugereranyije n’umwaka washize.

Ati: “Umwaka ushize harihiwe abanyeshuri 1153, hari n’andi mafaranga agera kuri miliyoni 700 dushobora kuzabona uyu mwaka yo gufasha kurihira n’abari barasigaye inyuma barangije mbere”.

Ruberangeyo atangaza ko ariko bazashyira ingufu cyane mu mashuri y’ubumenyi ngiro kuko ariho abanyeshuri bashobora gutangira kwibeshaho hakiri hare, kandi bakanakangurirwa kwibumbira mu makoperative.

Mu mwaka utaha kandi amafaranga yagenerwaga ingoboka yarazamutse agera ku bihumbi 7500, avuye ku bihumbi bitanu. Ndetse n’amazu yasigaye atarubakwa n’andi yangiritse agomba gusanwa.

Muri zimwe mu mbogamizi yagaragaje, Ruberangeyo yavuze ko hakiri ikibazo cy’imyumvire kuri bamwe mu bagenerwa inkunga y’ingoboka, bumva ntacyo bakora bagategereza ayo mafaranga gusa.

Ibyo bigakubitiraho n’inkunga idahagije, aho zimwe na zimwe mu nzego z’abaterankunga nazo zitinda gutanga inkunga yazo bikongera ibibazo ku batishoboye.

Ingengo y’imari iki kigega kizakoresha igera hafi kuri miliyari 23 z’amafaranga y’u Rwanda, ugereranyije na miliyari zirenga ho gato 20 zari zakoreshejwe umwaka ushize.

Emmanuel N. Hitimana

Andi makuru - Ibikorwa by’uburezi
Pages 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 | ...

Ibitekerezo

Muraho!mbanje gushimira uburyo mutwitaho mu buzima bwa burimunsi. Ikibazo mfite ndizerako ngihuriyeho nabandi benshi, ese ko mbona mu tubwirango ntawuzabuzwa amahirwe yo kwiga abishaka kandi shot courses zikaba ntacyozitumariye mwadufashije tugakomeza kaminuza ko tubikeneye? Ese niba Mwaraducukije niki muduteganyiriza?

Mahoro valens yanditse ku itariki ya: 3-03-2013

Nonese ko 2011 bose bagiye kwiga,abarangie 2010 muradutegenyiriza iki?

AYINGENEYE Renatha yanditse ku itariki ya: 8-01-2013

Turashimira farg inkunga yayo ariko kuki iha chance abarangije mbere ya 2007 na 2010 bakirengagiza 2008 ariho hatangiye system z’ama grades thx.

Nsengiyumva Emmanuel yanditse ku itariki ya: 14-08-2012

mbanje kubashimira ariko mutubarize FARG impamvu birengagije abarangije mbere ya 2011 kandi aribo babaje kurusha.

Habinshuti Irenee yanditse ku itariki ya: 28-07-2012

mwiriwe mwazatubarije abanyeshuli boherejwe kwiga muri shot courses babateganyiriza iki ????????????????

muhoza yanditse ku itariki ya: 27-07-2012
Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze, Turabashimiye.

Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
My District Today
Rwanda Districts
KT Radio
KT Radio
Kigali Today on Facebook
Visit us on
kigali today on youtube kigali today on twitter kigali today on facebook
Kwamamaza
districts rwanda
Newsletter
Kigali Today Mobile