Ababishaka bahawe isaha yo kubaza minisitiri w’Ubucuruzi icyo bashaka

Uyu munsi tariki 24/07/2012 kuva saa kumi kugera saa kumi n’imwe z’umugoroba minisiteri y’ubucuruzi n’inganda iraza kwakira ibibazo byose birebana n’ubucuruzi mu Rwanda kandi minisitiri n’abo bafatanya bya hafi barabitangira ibisubizo.

Ababaza ibibazo barabibaza bakoresheje urubuga rwa intererineti rwa www.twitter.com ku murongo wa @MinicomRwanda.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi, Emmanuel Hategeka yabwiye Kigali Today ko icyo kiganiro rusange n’ababishaka bose kiza kuba gifunguye ku bibazo ibyo ari byo byose umuntu yaba afite ku rwego rw’ubucuruzi n’inganda mu Rwanda.

Mu minsi iri imbere ibiganiro nk’ibi bizajya bitegurwa kandi hagenwe ingingo yihariye iganirwaho; nk’uko Hategeka yakomeje abisobanura.

Ubu buryo bwo kubaza ibibazo abayobozi ku nshingano zabo bumaze iminsi bukoreshwa na Minisitiri w’Intebe ndetse na Minisitiri w’Ubuzima aho bagena umunsi wihariye bakawutangaza mbere hanyuma bakaza guhura n’ababa babyifuza.

Minisitiri w’Intebe yagiye asubiza kuri gahunda za guverinoma zose, mu gihe minisitiri w’Ubuzima akenshi yagiye asubiza ku bibazo biri mu rwego rw’ubuzima. Aba baminisitiri bombi bagiye kandi bakira ibyifuzo n’ibitekerezo bakanizeza ko bazabikurikirana.

Abandi bayobozi bakuru mu nzego nyinshi mu Rwanda bamaze gufungura imirongo bwite ndeste n’iy’inzego bakuriye, ariko ntibarashyiraho uburyo buhoraho bwo guhura n’ababagana.

Uburyo bwari busanzwe bwo kubaza abayobozi ibibazo ni igihe bajyaga bahura n’abanyamakuru cyangwa mu biganiro byitwa “kubaza bitera kumenya” kuri radiyo na televiziyo Rwanda.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kwegereza ubuyobozi abaturage n ingenzi.

garuka yanditse ku itariki ya: 24-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka