“Turi abo turibo, ntidushobora kuba abandi bantu” - Prezida Kagame

Mu muhango wo gufungura ku mugaragaro ishuri rikuru rya gisirikare ryigisha abasirikare bari mu rwego rw’aba-officiers bakuru, Perezida Paul Kagame yavuze ko ishingwa ry’iryo shuri rigomba guha abasirikare bakuru amahirwe yo gushimangira imikorere y’igisirikare cy’u Rwanda.

Muri uwo muhango wabereye i Nyakinama mu karere ka Musanze, kuri uyu wa mbere tariki 23/07/2012, Prezida Paul Kagame yavuze ko iryo shuri ryitwa RDF Senior Command and Staff College ryafunguwe mu rwego rwo gukomeza guteza imbere igisirikare cy’u Rwanda.

Muri iryo shuri ritangijwe bwa mbere mu Rwanda, hahise hatangira kwigamo aba-officiers bakuru bagera kuri 45 bo mu Rwanda, baziga igihe kigera ku mwaka.

Perezida Kagame yasabye abiga muri iryo shuri ndetse n’ababigisha gukora ku buryo mu byo biga byose bagomba kugaragaraza ibiranga u Rwanda (umuco Nyarwanda) mu rwego rwo gukomeza kubaka igihugu cy’u Rwanda.

Yagize ati “iri shuri nibyo ryashyiriweho mu kongera ubumenyi abayobozi bacu b’iki gihe, n’ab’igihe kizaza, ibitekerezo bishya, ubumenyi ariko rigomba guteza imbere abo turibo rikanagumana ibyacu. Turi abo turi bo ntidushobora kuba abandi bantu”.

Perezida Paul Kagame, Minisitiri w'Ingabo, Umugaba Mukuru w'Ingabo hamwe n'abandi basirikare bakuru bitabiriye umuhango wo gutangiza ishuri rya RDF Senior Command and Staff College.
Perezida Paul Kagame, Minisitiri w’Ingabo, Umugaba Mukuru w’Ingabo hamwe n’abandi basirikare bakuru bitabiriye umuhango wo gutangiza ishuri rya RDF Senior Command and Staff College.

Umukuru w’igihugu yakomeje asobanura ko u Rwanda ruzigira ku bandi, ruzabona imfashanyo ziturutse ku bandi, ndetse rukaba inshuti nziza ariko ko Abanyarwanda bagomba kuguma ari abo ari bo.

Iryo shuri rigomba kuba igisubizo mu guhindura Abanyarwanda mu rwego rwo guhangana n’ibibazo u Rwanda rugenda ruhura nabyo biturutse hirya no hino ku isi; nk’uko Perezida Kagame yakomeje abisobanura.

Prezida Paul Kagame yashimiye abantu bose bagize uruhare mu itangira rya RDF Senior Command and Staff College. Barimo amashuri yigisha ibya gisirikare yo mu Bwongereza n’andi mashuri ya gisirikare yo muri Afurika afitanye umubano mwiza n’u Rwanda.

Kagame asobanurirwa ikoranabuhanga rikoreshwa muri RDF Senior Command and Staff College.
Kagame asobanurirwa ikoranabuhanga rikoreshwa muri RDF Senior Command and Staff College.

Ishuri rya RDF Senior Command and Staff College ryiga mo aba-officiers bakuru kuva ku ipeta rya Major kugeza kuri Colonel. Abo bose bahabwa amasomo ajyanye n’igisirikare ndetse n’andi masomo asanzwe y’ikiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters).

Ayo masomo asanzwe bazajya bayigishwa n’abarimu baturuka muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda (NUR). Iri shuri rizatuma nta ba-officiers bakuru ba RDF bazongera kujya kwigira hanze y’u Rwanda.

Mbere ritarashingwa bajyaga kwigira hanze maze hagatangwa amafaranga menshi cyane kugira ngo babashe kwiga barangize amasomo yabo nk’uko byagaragajwe mu muhango wo kurifungura.

Indangagaciro z’Umunyarwanda

Brig.Gen. Jean Jaques Mupenzi uyobora RDF Senior Command and Staff College avuga ko abategura amasomo azahabwa abo ba-officiers bakuru b’ingabo z’u Rwanda bibanze ku masomo areba u Rwanda cyane ariko banatira hirya no hino ibifitanye isano n’ibyo mu Rwanda.

Ibiranga imikorere y’igisirikare cy’u Rwanda ni ukugira umuco nyarwanda ari nabyo bigaragara hanze mu myitwarire myiza y’ingabo z’u Rwanda; nk’uko Brig.Gen. Jean Jaques Mupenzi yabisobanuye.

Agira ati “…n’iyo dusuzuma abanyeshuri bigira hano cyane cyane dushingira kuri za ndangagaciro z’Umunyarwanda, nizo twitaho kurusha, ibindi bikaza nyuma by’ubumenyi buhambaye”.

Perezida Kagame, Minisitiri w'Ingabo n'Umugaba Mukuru w'Ingabo bafungura ku mugaragaro RDF Senoir Command and Staff College.
Perezida Kagame, Minisitiri w’Ingabo n’Umugaba Mukuru w’Ingabo bafungura ku mugaragaro RDF Senoir Command and Staff College.

Mu masomo azatajya atangwa muri iryo shuri hibanzwe cyane ku mateka y’igisirikare cy’u Rwanda ndetse n’amateka y’u Rwanda ubwarwo yahawe umwanya munini.

Abaziga muri iryo shuri kandi bazakora ubushakashatsi ku ntambara Abanyarwanda barwanye mu binyejana nka bitandatu bishize kugira ngo barebemo amayeri yakoreshwaga kuko iyo urebye ibyinshi barabikoraga; nk’uko umuyobozi wa RDF Senior Command and Staff College yabisobanuye.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

ndashimira Imana ubuyobozi yaduhaye Imana yacu ishimwe nibafunge imfashanyo sibomana twilingiye Imana yacu ikora ibitangaza Umwami ahabu amaze gutesha Eliya umutwe yaramuhunze Imana yohereza igikona kimugabulira amezi atatu muhumure dusenge Yesu aradutabara ubwongereza nubwambere kuli zahabu ninde uyobewe ko zahabu iva muli africa mumutungo kamere wabo ntazahabu ilimo iyo ubutunzi kamere bwacu bubashiranye bateza izintambara tubona ibyobakora Imana irareba kandi Imana izagaragaza ukuli kuko kuratsinda

ruhagararabahunga eric yanditse ku itariki ya: 9-08-2012  →  Musubize

NATUMAINI HAJAMBO KWA KWANGO CHA JUU
NIMEFURAHI SANA KUONA MAENDELEO MULIYOFIKA ZAIDI YA NCHI NYINGINE ZA AFRIKA MASHARIKI KWELI HONGELENI SANA
PIA NIMEFRURAHI KUONA RAIS KAGAME ANAANZISHA CHUO KIKUU CHA KIJESHI HAPO
PONGEZI KWAKE MFIKISHIE SANA
MIMI NI MNYARWANDA NINAEISHI TANZANIA MWANZA LAKINI JUI KINYARWANDA NA NINAKIPENDA SANA
NAPENDA KUJIUNGA NA NYINYI ILI MUWE MUNANITUNIA NEWS KUTOKA HOME
ASANTE
Jeremiah .kalengera theogene

JEREMIAH .K. THEOGENE yanditse ku itariki ya: 7-08-2012  →  Musubize

Good. bafunge imfashanyo ya NCOs , mzeeh afungura iya senior officers!! what great news. uko badukora mujisho niko turushahu gushiniriza tugatekereza. hatatukonde kama...hatuwezi kuludi nyuma.

JB yanditse ku itariki ya: 24-07-2012  →  Musubize

Yes,nubundi ibintu bitangira pole pole,gusa icyo nsaba RDF nuko yabanza igashyira mubikorwa gahunda yo kwongeza abasirikare bUrwanda,nukuri abakire wumva muRwanda babigeraho kubwumutekano dufite iwacu iRwanda.
Ndashimira Perezida wacu, Hero of Heros.Imana ijye ikomeza kukuyoboza imbaraga zayo.Go on

sawa yanditse ku itariki ya: 24-07-2012  →  Musubize

Niyo ndagushimiye cyane ,koko Abasirikare bato RDF ikwiye kububuka kuko bamwe usanga bafite umuryango kandi koko birakwiye kuko igihe cyo gushinga urugo kiba cyarageze,bagize ayo mahirwe byarushaho kuba byizanabana babo bakabaho neza,nigihe basezerewe bakabona aho basaba akandi kazi,ntibakwiye kwitwa INJIJI kuko bakoze umurimo utoroshe.
RDF big up in developing our Heros in Kwoledge.thnks

MF yanditse ku itariki ya: 24-07-2012  →  Musubize

Turabyishimiye cyane,cyaaaaneeee,ariko nukuri mwari mukwiye no kwibuka bariya batashoboye kugira amahirwe yo kurangiza secondaire kandi bataragira chance yo kubona LANK ryo hejuru, kugirango nabo mugire aho mubageza,kudakomeza kwiga nishema bari bafitiye igihugu cyacu,ntayindi nyungu babifitemo kuko witegereje wasanga nu mukozi wo murugo rukize abarusha umushahara.
Murakoze.

Niyo yanditse ku itariki ya: 24-07-2012  →  Musubize

Turabyishimiye cyane,cyaaaaneeee,ariko nukuri mwari mukwiye no kwibuka bariya batashoboye kugira amahirwe yo kurangiza secondaire kandi bataragira chance yo kubona LANK ryo hejuru, kugirango nabo mugire aho mubageza,kudakomeza kwiga nishema bari bafitiye igihugu cyacu,ntayindi nyungu babifitemo kuko witegereje wasanga nu mukozi wo murugo rukize abarusha umushahara.
Murakoze.

N yanditse ku itariki ya: 24-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka