Ntagwabira yahagaritswe mu mupira w’amaguru mu Rwanda

Yanditswe ku itariki ya: 19-07-2012 - Saa: 08:57'
Ibitekerezo ( )

Jean Marie Ntagwabira wahoze ari umutoza wa Rayon Sport akayisezeramo mu ntangiro z’uku kwezi, yahagaritswe mu mupira w’amaguru mu Rwanda, nyuma y’inama yateraniye ku cyicaro cya FERWAFA tariki 18/07/2012, igamije kwiga ku bibazo bya ruswa bimaze iminsi bimuvugwaho.

Ntagwabira yahagaritswe by’agateganyo mu ikipe y’igihugu yari abereye umutoza wungirije, ndetse n’indi murimo yose ijyanye n’umupira w’amaguru mu Rwanda mu gihe hagikorwa iperereza; nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara na FERWAFA tariki 18/07/2012 ribigaragaza.

Ntagwabira watoje kandi APR FC, Atraco na Kiyovu Sport, yafatiwe icyo cyemezo nyuma yo kwisobanura imbere y’inama ya Komite Nyobozi ya FERWAFA, aho yasobanuraga ibya ruswa yiyemerera ko yigeze gutanga ubwo yari akiri umutoza wa Kiyovu Sport.

Tariki 06/07/2012, ubwo Ntagwabira yari amaze gusezera mu ikipe ya Rayon Sport, yagirannye ikiganiri n’abanyamakuru, maze ashyira hanze ibibazo byose bya Rayon Sport, ari naho yaje gutangariza ibijyanye n’iyo ruswa yigeze guha abakinnyi ba Rayon Sport kugira ngo Kiyovu Sport yatozaga icyo gihe ibatsinde.

Nk’uko we ku giti cye yabyitangarije, ngo ayo mafaranga yayahaye abakinnyi ba Rayon afatanyije n’umwe mu bafana bakomeye ba Rayon Sport wo mu rwego rwabo bita ‘Imena’ maze koko Kiyovu Sport itsinda Rayon Sport binaviramo Kayiranga Baptiste wayitozaga kwirukanwa.

Ubuyobozi bwa FERWAFA buvuga ko bukirimo gukora iperereza, kandi ngo si Ntagwabira wenyine ushobora kugerwaho n’ingaruka z’iyo ruswa, ahubwo ngo hari n’abandi benshi bayivugwamo bakirimo gushakishwa bakazamenyekana mu munsi iri imbere ari nabwo hazatangazwa imyanzuro izabafatirwa.

Theoneste Nisingizwe

Andi makuru - Football
Pages 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 | ...

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.


Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
Kwamamaza
rra banner
My District Today
Rwanda Districts
KT Radio
KT Radio
Kigali Today on Facebook
Visit us on
kigali today on youtube kigali today on twitter kigali today on facebook
Kwamamaza
districts rwanda
Newsletter
Kigali Today Mobile