“Niba Mugesera amfiteho ikibazo azajye kundega” - Maitre Mutunzi
|
Yanditswe ku itariki ya: 17-07-2012 - Saa: 16:39'
|
|
Ibitekerezo
(
3
)
|
|
|
|
Maitre Mutunzi Donat na Mugesera akimwunganira mu mategeko.
Maitre Donant Mutunzi wahoze wunganira Leon Mugesera mu mategeko aratangaza ko nta kibazo afitanye nawe, nyuma y’aho Mugesera abwiriye Urukiko rukuru rwa Kigali ko Mutunzi yafatiriye idosiye ye.
Ubwo yari imbere y’Urukiko rukuru rwa Kigali, Mugesera yabajije urukiko niba umwunganizi afite uburenganzira bwo gufatira dosiye, atunga agatoki uwamwunganiraga Maitre Mutunzi umufitiye idosiye. Nubwo atavuze impamvu yabiteye bivugwa ko haba hari amafaranga atamwishyuye.
Aganira na Kigalitoday ku murongo wa telefoni kuri uyu wa Kabiri tariki 17/07/2012, Maitre Mutunzi yavuze ko nta kintu ashobora gutangaza cyerekeranye na Mugesera kuko atari umwunganizi we. Gusa avuga ko niba Mugesera bimubabaje yagana inzira y’ubutabera.
Yagize ati: “Nta kibazo dufitanye, ntacyo natangaza. Njye si ndi umwavoka we… we niba afite ikibazo azajye kundega”.
Nubwo Maitre Mutunzi wari umaranye na Mugesera amezi agera kuri atanu ahakana urunturuntu hagati ya n’uwahoze ari umukiriya we, yemereye ikinyamakuru The New Times ko afite izo mpapuro kandi yiteguye kuzimuha igihe azaba yamwishyuye.
Ati: “Mugesera yagombaga kunyishyura mbere y’uko ntangira kumuburanira ariko ntabyo yakoze. Namuburaniye igihe runaka ariko ananiwe kunyishyura mpitamo gufatira impapuro ze. Navuganye n’umwunganira ko niba ashaka idosiye ye yanzanira amafaranga”.
Nubwo atashoboye kugaragaza umubare w’amafaranga Mugesera amurimo, ikizwi neza ni uko idosiye Maitre Mutunzi afite ingana n’amapaji 240.
Maitre Athanase Rutabingwa, uhagarariye urugaga rw’Abavoka mu Rwanda avuga ko icyo kibazo kugeza ubu ntacyo bagikoraho kuko kikiri hagati y’umukiriya n’umwunganizi we, ariko bakaba nta kirego barabona giturutse kuri buri ruhande.
Ati: “Ubwo ni ubwumvikane hagati yabo twe ntacyo twakivugaho kuko nta kirego kiratugeraho”.
Nubwo nta kirego avuga ko barakira, Maitre Rutabingwa yongeraho ko nta n’itegeko ryerekeranye n’igihe umwunganizi mu mategeko yafatiriye inyandiko cyangwa se dosiye y’umukiriya we.
Emmanuel N. Hitimana
|