Yakatiwe n’urukiko igihano cyo guha umugore we indabo 777 z’amaroza

Umwanzuro w’urukiko rwo mu gihugu cya Iran wo guhanisha umugabo guha umugore we indabo 777 z’amaroza watumye umugore ahindura icyemezo cye cyo kuregera ubutane.

Uyu mugore ufite imyaka 27 y’amavuko yari yarasabye gatanya nyuma y’uko umugabo we ufite imyaka 38 atubahirije inshingano ze zo kumugurira indabo z’amaroza.

Mu muco w’igihugu cya Iran mbere gato yo gushaka, umukobwa asaba, binyuze mu masezerano, umugabo we amafaranga, ubutaka, imitungo itimukanwa cyangwa amafaranga ya zahabu (monnaie en or).

Uyu mugore we ariko yari yaronse uburenganzira bwo guhabwa indabo 777 z’amaroza nk’uko ibiro ntaramakuru byo muri Iran bibivuga.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka