M23 ngo igiye kuva mu duce yafashe uretse Bunagana

Colonel Sultani Makenga, uyobora umutwe wa M23, tariki 08/07/2012, yatangarije abanyamakuru ko ingabo ze zigiye kuva mu duce zigaruriye mu burasirazuba bwa Kongo uretse aka Bunagana, ariko ntiyavuze igihe zizahavira.

Colonel Makenga yagize ati: « twafashe Rubare, Rutshuru, Kalengera na Kako. N’ubwo twafashe utu duce twose ariko tugiye kutuvamo tudusigire MONUSCO na polisi y’igihugu. Ariko, tuzagumana Bunagana kubera ko tugomba kwigiza abanzi bacu kure y’ibirindiro byacu».

Umuyobozi wa M23 yongeyeho ko ari Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo igomba kugaragaza ko ikeneye amahoro. Yaramuka ishaka intambara igakomeza kubarwanya bityo M23 nayo ikaba yiteguye kubakurikirana; nk’uko bitangazwa n’urubuga 7sur7.be.

Colonel Makenga yavuze ati : « Ntituri hano kubera gufata imijyi ahubwo turashaka kumvikanisha amajwi yacu. Ibyifuzo byacu by’ibanze Guverinoma irabizi: gucyura impunzi z’abanyekongo zahungiye mu Rwanda, demokarasi nyayo, kandi amagarade ya gisirikari yacu (grades militaires) akemezwa, N’ibindi byinshi».

Ibi byose colonel Makenga yabivugaga yambaye imyenda y’igisirikari cya Kongo, yambaye ingofero, afite pisitori (pistolet) kandi agaragiwe n’abasirikari benshi bamurinze.

Umutwe wa M23 ugizwe n’abahoze barwanya ubutegetsi bwa Kongo bo mu mutwe wa CNDP (National Congress for the Defence of the People) bakaza kwinjizwa mu gisirikari cya Kongo nyuma y’amasezerano y’amahoro yo muri Werurwe 2009.

Baje kongera kwigomeka ku butegetsi bavuga ko ibyo Leta ya Kongo yari yabemereye itabyubahirije. Izina M23 ryavuye ku itariki ayo masezerano yabereyeko (23 Mars).

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

njye ndabona uyumutwe ibyo ukora bifite ishingiro ahubwo rero kugira ngo amahoro aboneke nibnegere leta ya congo bayigishe uko umubyeyi arera umwana we akamwubaha akazamugirira akamaro mugihe atacyishoboye aho kuzamukubita inkonji mumutwe,naho urwanda nibarureke icyo rwakora cyose ntiruhohotera rurafasha,kandi niba mutabyemera murebe uko abaturage babanye nyuma yicyaha gikomeye cyo kwica abavandimwe,ubu ugiye murwanda ntiyifuza gutaha,nibareke congo iyoborwe nabafite ibitekerezo nkibyabanyarwanda ndavuga government.murakoze.

vuguziga mbarushimana AKA fred yanditse ku itariki ya: 14-07-2012  →  Musubize

Nagiraga ngo nsabe uyu wiyise Emmanuel ko yagerageza kwandika mu rurimi yumva. I thank him for the good points but his english is very poor. Ubutaha uzajye utanga ibitekerezo mu rurimi ugerageza kumva.

Vive le Mouvement du 23 Mars et son leadership.La verite vaincra.

Ntwali Nkubito Davison yanditse ku itariki ya: 10-07-2012  →  Musubize

Cyakora uriya mutwe wa m23 ubanza ukomeye neza neza congo yose ugiye kuyigarurira.ubwo rero congo niyemere ibyo bayisaba kuko ubundi ndabona batazabakira cyangwa mwo kimwe basabe ubufasha ibindi bihugu byabaturanyi.

Mbanzendore Eugene yanditse ku itariki ya: 9-07-2012  →  Musubize

These men have the point . Congolese gov. Must listen to these men and implement agreed accord they signed . Stop listening to NGOs that benefit from these conflicts especially those that have already receiving donations from the corportations and governments that are exploiting your natural resourses .

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 9-07-2012  →  Musubize

Aba bagabo bafite ukuri. Leta ya Congo igomba kurekera gutega amajwi ababirigi na ayandi mahanga abashuka kugira ngo bajyane umutungo wabo kamere i burayi , hubwo Congo igomba gukorera abaturage bayo ikorana n’ abaturanyi bayo

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 9-07-2012  →  Musubize

I support M23 because they are fighting for their rights. They are quite reasonable when they demand for their families and relatives to come back from refuges. Why can’t government implement what was written in May 23’s agreement? Unless Kabila doesn’t want to listen, all M23’s arguments are key and sounding. Kabila should pay particular attention to these issues if he is targeting long lasting peace in his home country.

yanditse ku itariki ya: 9-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka