ISPG Gitwe izunguka umwarimu mushya uturutse muri kaminuza ya Harvard

Yanditswe ku itariki ya: 26-06-2012 - Saa: 11:43'
Ibitekerezo ( 2 )
Print

Muri Kanama 2012 ishuri ryigisha ubuganga riri i Gitwe mu karere ka Rugango “Institut Superieur Pédagogique de Gitwe (ISPG)” rizabona umwarimu mushya w’inzobere uzabafasha guteza imbere ubumenyi mu by’ibuvuzi.

Uyu mwarimu azaza aturtse muri kaminuza ya Harvard iri muri Leta Zunze Ubumwe z’Amarika; nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa ISPG Gitwe.

Ubuyobozi bwa ISPG Gitwe, buvugako uyu mwarimu azazanwa k’ubufatanye bwa minisitiri w’ubuzima Dr Agnes Binagwaho. Minisitiri yabemereye kuzabaha umwarimu azavana muri kaminuza ya Harvard ubwo yagiriraga uruzinduko muri iri shuri tariki 31/05/2012.

Minisitiri Binagwaho yemeye icyi gikorwa nyuma yo kwihera ijisho serivise zitangirwa mu bitaro bya Gitwe kuko kuba bafite ishuri bakagira n’ibitaro bituma abahaturiye barushaho kugira ubuzima bwiza.

Uhagarariye ishuri rya ISPG n’ibitaro bya Gitwe, Urayeneza Gerald, avuga ko inkunga ya minisitiri bayakiranye ibyishimo byinshi, kuko kuba bagiye kubona iyi nzobere bizatuma ababagana barushaho guhabwa serivise nziza kuko ubumenyi buzaba bwiyongereye.

Eric Muvara

Andi makuru - Ubuvuzi
Rwamagana: Batashye Poste de Santé yubatswe ku nkunga y’Abanyakoreya y’Epfo
26/08/2014

Abaturage bo mu Kagari ka Nkomangwa mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana barishimira ko babonye ivuriro hafi yabo, mu gihe ubusanzwe bajyaga bakora urugendo rugera (...)
Kayonza: Abatuye umudugudu wa Rebero bose bamaze kwishyura imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza
18/08/2014

Abaturage bo mu mudugudu wa Rebero mu kagari ka Nkondo mu murenge wa Rwinkwavu wo mu karere ka Kayonza bose ngo bamaze kwishyura imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza y’umwaka wa (...)
Abarwariye muri Caraes Butare 4,74% babiterwa n’ibiyobyabwenge
13/08/2014

Mu bantu bagana ikigo gifasha abafite ibibazo byo mu mutwe cy’i Huye kizwi ku izina rya Caraès Butare abarenze kimwe cya kabiri cyabo baba ari urubyiruko, kandi na none 4.74% (...)
Kigembe: Kubakirwa ikigo nderabuzima hafi byabongereye ubuzima bwiza
11/08/2014

Abaturage bo mu murenge wa Kigembe ho mu karere ka Gisagara, baratangaza ko nyuma y’imyaka myinshi bakora ibirometero byinshi bajya kwivuza, ubu bubakiwe ivuriro mu murenge (...)
Pages 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 | ...

Ibitekerezo

HAVARD VS ISPG iyi kaminuza irimo gutera imbere kuburyo bushimishije kandi butunguranye Felecition UMUSAZA GERARD

NISHIMWE Djef Joseph yanditse ku itariki ya: 28-08-2012

uwo mwarimu se azaba yigisha muri faculty ya medicine cg ni muri faculty ya nursing ariko byose ni byiza

aphro yanditse ku itariki ya: 7-08-2012
Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.


KT Radio - Listen Live
Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
WDA
Rwanda Districts

Menya amakuru yo muri buri karere ku Rwanda

Dukurikire