Rutare Jonathan yitabye Imana mu gihe yiteguraga kuza gukinira u Rwanda

Yanditswe ku itariki ya: 25-06-2012 - Saa: 18:40'
Ibitekerezo ( )

Rutare Jonathan umukinnyi ukina basketball yapfuye urupfu rutunguranye ubwo yari aryamanye na bagenzi be babanaga yitegura kuza mu Rwanda dore ko yari ku rutonde rw’abakinnyi ruzakinisha mu irushanwa ZONE 5.

Rutare Jonathan yari utuye muri Leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yapfuye mu ijoro rishyira ku Cyumweru tariki 24/06/2012 ku masaha yo muri Amerika.

Kugeza ubu ntiharamenyekana icyo Rutare yazize kuko ibyavuye mu bizamini (autopsy) byakozwe bitarashyirwa ahagaragara.

Rutare Jonathan ni uwa 4 ivuye iburyo cyangwa ibumoso.
Rutare Jonathan ni uwa 4 ivuye iburyo cyangwa ibumoso.

Amakuru avuga ko byatangiye uyu nyakwigendera ahumeka nabi maze bagenzi be bahita batelefona basaba ubutabazi ariko ku bw’amahirwe make imbangukiragutabara (ambulance) yahageze Rutare yashizemo umwuka.

Rutare Jonathan apfuye afite imyaka 17 y’amavuko yari ku rutonde rw’abakinnyi u Rwanda ruzakinisha mu irushanwa ZONE 5 rizabera mu Rwanda kuva tariki 03/07/2012.

Egide Kayiranga

Andi makuru - Football
Pages 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 | ...

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze, Turabashimiye.

Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
My District Today
Rwanda Districts
KT Radio
KT Radio
Kigali Today on Facebook
Visit us on
kigali today on youtube kigali today on twitter kigali today on facebook
Kwamamaza
districts rwanda
Newsletter
Kigali Today Mobile