Cummings Foundation imaze gutanga 500,000 US$ yo gufasha Abanyarwanda

Fondasiyo y’Abanyamerika yitwa Cummings Fondation imaze gutanga amadorali ibihumbi 500 yo gufasha imiryango nyarwanda itishoboye mu kwiteza imbere. Iyo nkunga, Cummings Fondation iyinyuza mu ishami ryawo ryitwa Institut pour la Justice Mondiale.

Mu kwezi kwa mbere uyu mwaka, Bill na Joyce Cummings bashinze iyo fondasiyo basuye u Rwanda mu gihe cy’iminsi 12 basura ibikorwa bitandukanye birimo na Agahozo-Shalom Youth Village kiri mu Burasirazuba. Icyo gihe bahaye icyo kigo inkunga y’amadorali ibihumbi 100.

Uwo muryango wanasuye ibitaro bya Butaro n’ibya Rwinkwavu maze ibitaro bya Rwinkwavu babiha ibihumbi 100 by’amadorari, mu rwego rwo gufasha abahinzi kugira ngo hirindwe indwara zituruka ku mirire mibi.

Muri Burera, bahaye ibitaro bya Butaro ibihumbi 250 by’amadorari azafasha mu kwirinda cancer no gufasha ababana nayo. Joyce Cummungs yavuze ko mu 2013 ibi bitaro bizaba ari bimwe mu bimeze neza kandi bikazaba bibasha gufasha abantu uko bikwiye.

Iyi fondasiyo kandi yanafashije urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ubwo bibukaga ku nshuro ya 10 Jenoside yakorewe Abatutsi aho baruhaye ibihumbi 100 by’amadorari.

Cummings Fondation yatangiye kwita ku Rwanda biturutse ku banyeshuli biga muri Tufts University basuye ikigo Agahozo-Shalom Youth Village kirererwamo abana b’imfubyi kikanatanga amasomo ku bana bagera kuri 500. Uwo muryango umaze kumenya uko abo bana babayeho byatumye ugira ishyaka ryo gufasha Abanyarwanda mu mibereho yabo.

Bill Cummings yagize ati: “mu bintu byinshi twibuka byadushimishije ubwo twari turi ku Agahozo- Shalom ni uburyo ishuri rimeze, umunezero uhahora, uko bafata abana neza no kubitaho, n’ukuntu usanga gahunda zaho ziteguye neza ku buryo bufasha urwo rubyiruko kuzavamo abantu bazima bazigirira akamaro mu minsi iri imbere.”

Uyu muryango wababajwe cyane n’ibyabereye mu Rwanda kuko birenze intekerezo za muntu ariko nanone wanejejwe n’uburyo u Rwanda ari igihugu gifite isuku, kirimo umwuka mwiza kubera ibiti n’ubusitani buhari.

Cummings Fondation yashinzwe mu mwaka w’1986 n’Abanyamerika Bill Cummings na Joyce Cummings bashakanye bakaba batuye muri Leta ya Massachusetts.

Anne Marie Niwemwiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka