Ne-Yo agize umwana wa kabiri mu gihe kitarenze umwaka

Yanditswe ku itariki ya: 14-10-2011 - Saa: 14:05'
Ibitekerezo ( 2 )

Urubuga rwa internet rwo muri Amerika USweekly.com rwanditse kuri uyu wa gatanu ko rwabonye amakuru avuga ko Ne-Yo, umwanditsi w’indirimbo akaba n’umuririmbyi mu gihugu cy’amerika kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Ukwakira 2011 yagize umwana we wa kabiri mu gihe kitarenze umwaka. Umuhanzi Shaffer Chimere Smith uzwi cyane ku izi rya Ne-Yo uwo mwana yamubyaranye n’inshuti ye ateganya gushakana nayo yitwa Monyetta Shaw.

Ivuka ry’uyu mwana Ne-Yo atari yatangaza izina rye cyangwa igitsina cye rije nyuma y’undi mwana Ne-Yo witwa Madilyn Grace yabyaranye na Monyetta Shaw mu kwezi kwa cumi na kumwe 2010. Ne-Yo aganira na people.com mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka yavuze ko kuba umupapa ari urugendo rwabaye rurerure kuri we. Ne-Yo agira ati: “Kuba papa w’umwana byambereye urugendo rurerure ariko ubu ndi kubikunda buri munota.”

Ne-Yo azwi ni umuririmbyi uzwi ku rwego mpuzamahanga nko mu ndirimbo nka So Sick,Miss Independent,Closer n’izindi ni n’umwanditsi ukomeye w’indirimbo wandikira indirimbo abahanzi bakomeye ku rwego rw’isi nka Mary J. Blige, Beyoncé Knowles, Justin Bieber, Monica, Alexandra Burke, Cheryl Cole and Willow Smith.

Ne-Yo mu mwaka wa 2005 yari yemeye ko uwari inshuti ye y’umukobwa ari wamuteye inda bityo umwana wabyawe n’uwo mukobwa akaba umwana we wa mbere.Uwo mwana wabyawe akaba yari yanafashe rimwe mu mazina ya Ne-Yo ryitwa Chimere.Ne-Yo yaje nyuma gusanga umwana uwo mukobwa yabyaye atari uwe ku buryo ubu yatanze ikirego mu nkiko arega uwahoze ari inshuti ye ku kumubeshyera.

Ne-Yo ni umusore ubu ufite imyaka 31 mu gihe Monyetta Shaw bamaze kubyarana kabiri afite imyaka ibarirwa hagati ya 20 na 37 nkuko byanditswe n’urubuga rusobanura imyirondoro y’ibyamamare rwitwa imdb.com.Monyetta Shaw afite boutique ikomeye yitwa Buckhead icuruza inkweto,imyenda n’ibindi akaba ari n’umukinnyi w’amafilimi.

Jean Baptiste Micomyiza.

Andi makuru - Hanze
Pages 1 | 2 | 3 | 4 | 5

Ibitekerezo

Kjnfmqlm Ugkvnv hogan outlet Rzmgcjt Fhgiwj http://www.coolshoesonsale.info/
Oxkal Xbswub canada goose outlet Rxvbq Alothljlp http://www.fashioniconshoes.info/
Oxnag Nwdfgi hogan scarpe Jfbhgavh Diyqgv http://www.colorfulshoe.info/
Myvfbdt Qjcgnrvou scarpe hogan 2012 Aomzr Kraybmfgl http://www.onlinessaleshoe.info/
Cgsxorgo Eavlquzk canada goose sale Ptvdeqyv Ahdkxdya http://www.goose-canada-jacket.info/

yanditse ku itariki ya: 1-11-2012

Mbashimiye cyane ukuntu muduha amakuru meza acukumbuye kdi yizewe

Safari habson yanditse ku itariki ya: 9-10-2012
Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.


Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
Kwamamaza
rra banner
My District Today
Rwanda Districts
KT Radio
KT Radio
Kigali Today on Facebook
Visit us on
kigali today on youtube kigali today on twitter kigali today on facebook
Kwamamaza
districts rwanda
Newsletter
Kigali Today Mobile