Umuntu wakize SIDA aratanga ikizere cyuko izabonerwa umuti

Umunyamerika witwa Timothy Brown niwe muntu byemejwe ko yakize SIDA kuri iyi si ya Nyagasani. Uyu mugabo yarokotse iki cyago mu mwaka wa 2007 i Berlin mu gihugu cy’ Ubudage bitewe n’utundi tunyangingo bashyize mu bwirinzi bw’umubiri we (systeme immunitaire).

Uyu mugabo usigaye uhimbwa akazina ka le patient de Berlin (umurwayi w’i Berilini) yari yaramenye ko abana na Virusi itera SIDA kuva mu 1995. Nyuma yaho abaganga bakoze ubushakashatsi bwo kumushyiramo izindi nyangingo ari nazo zatumye abasha gukira SIDA.

Tariki 23/05/2012 nibwo Brown yatangarije imbaga y’abantu bagera ku 1000 harimo abaganga basaga 600, ko yishimiye kuba yarakize kandi avuga ko umukiro we awusangiye n’isi yose kandi akaba afite ikizere ko n’umuti kuri bose uzaboneka; nk’uko tubikesha AFP.

Gero Hütter, umuganga wakurikiranye Brown mu bitaro byitwa hôpital universitaire de la Charité de Berlin avuga ko igitekerezo cyo kuvura abantu hakoreshejwe ubu buryo cyatangiye mu mwaka w’1980 ariko kikaba kitari cyarashyirwa mu bikorwa ngo byemere.

Ibi ngo bisaba gushaka umuntu ufite umubiri ufite ubudahangarwa bwafasha umurwayi kurinda CD4 (ubudahangarwa bwe) maze nawe akemera kumugiriraneza mbese nk’uko batanga amaraso cyangwa ingingo z’umubiri.

Uyu muganga kandi yatangarije urubuga www.maxscience.com ko nyuma yo gutangira iki gikorwa, ibimenyetso byo gukira byatangiye kugaragara nyuma y’iminsi 600. Gusa kuriwe ngo abantu ntibakwiye kumva ko ari igisubizo cyangwa umuti wa SIDA ubonetse kuko kubikora bitoroshye.

Urugero atanga ni nk’uko kubona abantu bafite iyo miterere idahangarwa bemera gufasha abantu bagera kuri miliyoni 34 babana na VIH ku isi hose bitashoboka kandi bikaba bihenze cyane.

Ikindi ngo ni uko ku bantu 3 bakorerwa icyo gikorwa byibura umwe ahasiga ubuzima cyangwa akahakura ubumuga burimo no guta ubwenge, bityo ngo umuti wa SIDA nturaboneka.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

abantu bakwiriye gukomeza kwirinda badategereje ko umuti wa sida uzaboneka, kuko nunaboneka ntabwo bizakuraho izindi prevention measures zari zihadlsanzwe! big-up scientists!!

G.kelly yanditse ku itariki ya: 29-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka