Umuntu wakize SIDA aratanga ikizere cyuko izabonerwa umuti

Yanditswe ku itariki ya: 29-05-2012 - Saa: 18:27'
Ibitekerezo ( 1 )
Print

Umunyamerika witwa Timothy Brown niwe muntu byemejwe ko yakize SIDA kuri iyi si ya Nyagasani. Uyu mugabo yarokotse iki cyago mu mwaka wa 2007 i Berlin mu gihugu cy’ Ubudage bitewe n’utundi tunyangingo bashyize mu bwirinzi bw’umubiri we (systeme immunitaire).

Uyu mugabo usigaye uhimbwa akazina ka le patient de Berlin (umurwayi w’i Berilini) yari yaramenye ko abana na Virusi itera SIDA kuva mu 1995. Nyuma yaho abaganga bakoze ubushakashatsi bwo kumushyiramo izindi nyangingo ari nazo zatumye abasha gukira SIDA.

Tariki 23/05/2012 nibwo Brown yatangarije imbaga y’abantu bagera ku 1000 harimo abaganga basaga 600, ko yishimiye kuba yarakize kandi avuga ko umukiro we awusangiye n’isi yose kandi akaba afite ikizere ko n’umuti kuri bose uzaboneka; nk’uko tubikesha AFP.

Gero Hütter, umuganga wakurikiranye Brown mu bitaro byitwa hôpital universitaire de la Charité de Berlin avuga ko igitekerezo cyo kuvura abantu hakoreshejwe ubu buryo cyatangiye mu mwaka w’1980 ariko kikaba kitari cyarashyirwa mu bikorwa ngo byemere.

Ibi ngo bisaba gushaka umuntu ufite umubiri ufite ubudahangarwa bwafasha umurwayi kurinda CD4 (ubudahangarwa bwe) maze nawe akemera kumugiriraneza mbese nk’uko batanga amaraso cyangwa ingingo z’umubiri.

Uyu muganga kandi yatangarije urubuga www.maxscience.com ko nyuma yo gutangira iki gikorwa, ibimenyetso byo gukira byatangiye kugaragara nyuma y’iminsi 600. Gusa kuriwe ngo abantu ntibakwiye kumva ko ari igisubizo cyangwa umuti wa SIDA ubonetse kuko kubikora bitoroshye.

Urugero atanga ni nk’uko kubona abantu bafite iyo miterere idahangarwa bemera gufasha abantu bagera kuri miliyoni 34 babana na VIH ku isi hose bitashoboka kandi bikaba bihenze cyane.

Ikindi ngo ni uko ku bantu 3 bakorerwa icyo gikorwa byibura umwe ahasiga ubuzima cyangwa akahakura ubumuga burimo no guta ubwenge, bityo ngo umuti wa SIDA nturaboneka.

Ernest Kalinganire

Andi makuru - Ubuvuzi
Gisagara: Gishubi bahagurukiye guhashya malariya ikunze kuhaba
29/07/2014

Mu rwego rwo guhashya malariya ikunze kugaragara mu murenge wa Gishubi ho mu karere ka Gisagara ahanini iterwa n’imibu iva mu bishanga byegereye uyu murenge hashyizweho gahunda (...)
Bugesera: Barasabwa kutitabira gutanga mitiweli ari uko barwaye
29/07/2014

Abaturage bo mu karere Ka Bugesera barasabwa kutarindira ko barware ngo babone gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (mitiweli) aho usanga bagana ibigo nderabuzima bitwaje (...)
Kazo: Kwegerezwa Poste de Sante byatumye bitabira gutanga ubwisungane mu kwivuza
27/07/2014

Abaturage batuye umurenge wa Kazo ho mu karere ka Ngoma nyuma yo kwiyubakira poste de santé mu murenge wabo bagize ubwitabire budasanzwe mu gutanga ubwisungane mu kwivuza ; (...)
Muzo: Abagana Poste de santé ya Butare bifuza ko yakwongererwa ubushobozi
22/07/2014

Bamwe mu baturage batuye mu tugari twa Mwiyando, Mubuga na Rwa two mu Murenge wa Muzo mu Karere ka Gakenke bakunze gukoresha Poste de santé ya Butare bifuza ko yakwongererwa (...)
Pages 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 | ...

Ibitekerezo

abantu bakwiriye gukomeza kwirinda badategereje ko umuti wa sida uzaboneka, kuko nunaboneka ntabwo bizakuraho izindi prevention measures zari zihadlsanzwe! big-up scientists!!

G.kelly yanditse ku itariki ya: 29-05-2012
Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.


KT Radio - Listen Live
Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
WDA
Rwanda Districts

Menya amakuru yo muri buri karere ku Rwanda

Dukurikire