Intore ku rugerero zubakiye abatishoboye amazu 69

Amazu 69 niyo yubatswe n’intore zirangije urugerero mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Gatsibo, akaba yarubatswe mu gihe cy’amezi atatu.

Houssen asohoka mu nzu yubakiwe.
Houssen asohoka mu nzu yubakiwe.

Kuri uyu wa gatanu tariki 2016, ubwo hasozwaga urugerero rw’intore z’inkomezabigwi ikiciro cya kane, Umutahira w’intore ku rwego rw’Akarere ka Gatsibo Umfuyisoni Bernadette, yashimye izo ntore ku bikorwa by’ubwitange bakoreye Igihugu.

Yagize ati “Ibikorwa by’izi ntore n’ibyindashyikirwa, ni umusanzu ukomeye batanze ku gihugu, niyo mpamvu dusaba n’ababyeyi ko urugerero rw’ubutaha bajya barekura abana babo, kuko usanga abantu badafite imyumvire imwe kuri ibi bikorwa.”

Bamwe mu batishoboye bubakiwe amazu yo kubamo, bashimira cyane Leta y’u Rwanda yatecyereje iki gikorwa, bakavuga ko iki gikorwa bacyakiranye ibyishimo kuko bigiye guhindura ubuzima bwabo dore ko abenshi batagiraa aho kwegeka umusaya.

Iyi niyo nzu umusaza Rugaravu yabagamo mbere.
Iyi niyo nzu umusaza Rugaravu yabagamo mbere.

Rugaravu Houssen wo mu Murenge wa Gatsibo mu Kagari ka Gatsibo w’imyaka 74 nawe ni umwe mu bubakiwe, ati “Sinabona icyo mvuga uretse gushimira Perezida Paul Kagame hamwe n’izi ntore zanyibutse.”

Zimwe mu ntore zirangije urugerero, zivuga ko ibi bikorwa babikoze nta gahoto, ahubwo ko ari ubwitange kubera gukunda Igihugu biturutse ku masomo bakuye mu itorero, gusa ngo hari abagiye bacika intege bitewe nuko bari batsinzwe ibizamini bisoza amashuri yisumbuye.

Iki gikorwa cyabereye mu mirenge yose igize Akarere ka Gatsibo, ku rwego rw’Akarere byabereye mu Murenge wa Ngarama, kuko ariwo wabaye indashyikirwa mu bikorwa by’urugerero.

Ni ku nshuro ya kane hasozwa ibikorwa by’urugerero, kuri iyi nshuro intore zabashije kwitabira ibikorwa by’urugerero mu karere ka Gatsibo zikaba zigera ku 1.758.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka