Abana bagororwa ikosa rishyirwa ku babyeyi

Minisiteri y’Umutekano (MINENTER) ivuga ko kuba hari abana bagororwa ku byaha bakoze ari igisebo ku babyeyi batabashije kubaha uburere bukwiye.

Abahawe impamyabumenyi z'ibyo bize harimo abasoje ibihano byabo.
Abahawe impamyabumenyi z’ibyo bize harimo abasoje ibihano byabo.

Kuri uyu wa gatanu tariki 24 Kamena 2016, mu kigo ngororamuco cya Nyagatare cyo mu Karere ka Nyagatare, hijihijwe umunsi w’umwana w’Umunyafurika. Iki kigo kigororerwamo abana 212 b’abahungu na 17 b’abakobwa.

Valens Munyabagisha, umunyamabanga uhoraho muri MININTER, yavuze ko kugira ngo muri iki kigo bagire uwo mubare w’abana bahagrorerwa ari igisebo ku babyeyi batakurikiranye abana babyaye.

Yagize ati “Mu muvugo w’umwana hano yaducyuriye niba mwabyumvise. Ngo twishimira kurema tukadohoka ku kurera! Abantu benshi dufite uruhare mu byaha bakoze kuko hari uburenganzira twimye abana bacu cyane ubwo kurerwa.”

Abana basobanura ibyo bakora.
Abana basobanura ibyo bakora.

Jeanne Chantal Ujeneza, umuyobozi wungirije w’ikigo cy’igihugu cy’imfungwa n’abagororwa, yasabye ababyeyi kubarira abana babo ku byaba bakoze. Yavuze ko benshi babagize ibicibwa ntibabasure nyamara aribo bagize uruhare mu byaha abana bakoze.

Ati “Ari jye umwana wanjye ntabwo namugira ikivume cyangwa igicibwa. Sinarindira ko bampa inkunga yo kumusura, namubabarira kuko ejo yaba minisitiri akakubaza impamvu utamusuye ari mu bibazo.”

Ugiribambe Marie Grace wavuze mu izina ry’ababyeyi, yashimye Leta uburyo yita ku bana babo ubundi bitari bikwiye kubera ibyaha bakoze.

Ifoto y'urwibutso, abayobozi, abana n'ababyeyi.
Ifoto y’urwibutso, abayobozi, abana n’ababyeyi.

Nawe yemera ko ari n’igisebo k’umubyeyi uhafite umwana kuko uretse kuba ataratanze uburere bukwiye hiyongereyeho no kwanga abana babo nyuma yo gufungwa dore ko ngo ababasura ari mbarwa.

Yasabye ababyeyi bagenzi kwitegura gufasha abana babo mu bumenyi bahabwa igihe bazaba batashye kugira ngo biteze imbere.

Umunsi w’umwana w’umunyafurika wizihizwa tariki 16 Kamena buri mwaka. Abagororwa bo ngo bahisemo ko bawizihiza uyu munsi kuko igihe wizihizwa mu gihugu bo batari bemerewe kujyayo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka