Gikomero: Abacitse ku icumu batishoboye bahawe inkunga y’arenga miliyoni

Abakozi b’umuryango utegamiye kuri Leta “JHPIEGO” bageneye abatishoboye bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Murenge wa Gikomero muri Gasabo, ibikoresho bifite agaciro karenga miliyoni.

Ubwo abakozi ba JHPIEGo bapakurururaga ibiribwa
Ubwo abakozi ba JHPIEGo bapakurururaga ibiribwa

Kuri uyu wa gatanu tariki 24 Kamena 2016, nibo abagize uyu muryango basuye aba bacitse ku icumu bubakiwe mu Mudugudu wa Rudakabukirwa, Akagali ka Munini, Umurenge wa Gikomero, bagirana ubusabane ndetse banabatera inkunga yiganjemo ibiribwa.

Buri muryango wagenerwaga ibishyimbo, umuceri, Kawunga, amasabune n'amavuta yo guteka
Buri muryango wagenerwaga ibishyimbo, umuceri, Kawunga, amasabune n’amavuta yo guteka
Abatuye mu mudugudu wa Rudakabukirwa bashyikirizwa inkunga na JHPIEGO
Abatuye mu mudugudu wa Rudakabukirwa bashyikirizwa inkunga na JHPIEGO

Safari Jean Pierre uhagarariye iyo miryango y’abacitse ku icumu, yavuze ko ashimishijwe n’iyi nkunga, aho kuba aba bakozi batari basanzwe babazi bagize umutima wo kuza kubagoboka, atangaza ko n’ubwo ibibazo bya buri munsi mu buzima bitabura, ariko bizeye ko bafatanyije n’abantu bizagenda bishira.

Yagize ati “Dufite ibibazo bitandukanye hano, ariko kubera gusenga Imana ituba hafi, muri uyu mwanya rero turashimira aba bakozi kuri iki gikorwa kidukoze ku mutima, ntibiba byoroshye ko umuntu utakuzi mutanahuje amaraso agutekereza akaba yanakugirira akamaro, ibi biratwereka ko dukomeje kuva mu icuraburindi tujya mu mucyo.”

Safari Jean Pierre uhagarariye abatuye muri uwo mudugudu
Safari Jean Pierre uhagarariye abatuye muri uwo mudugudu
Ushinzwe imibereho myiza mu murenge wa Gikomero yabanje gusobanura uko abatishoboye bo muri uyu mudugudu babayeho
Ushinzwe imibereho myiza mu murenge wa Gikomero yabanje gusobanura uko abatishoboye bo muri uyu mudugudu babayeho

Steven Mutwiwa, uyobora uyu muryango w’Abanyamerika mu Rwanda, yatangaje ko iyi yari intambwe ya mbere yo kumenyana n’aba batishoboye bo muri Gikomero.

Yavuze ko icya mbere bifuzaga kwari ukwifatanya n’abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse nyuma yo kuganira nabo ku bibazo bya buri munsi bahura nabyo, biteguye kuguma kubaba hafi.

Ati “Muri iki gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 22, twashyize muri gahunda tugomba kwifatanya n’abanyarwanda Kwibuka, ndetse tukanafasha abacitse ku icumu batishoboye.”

Steven MUTWIWA, Umuyobozi wa JHPIEGO mu Rwanda
Steven MUTWIWA, Umuyobozi wa JHPIEGO mu Rwanda
Nkomeza Emmanuel ushinzwe abakozi muri uyu muryango
Nkomeza Emmanuel ushinzwe abakozi muri uyu muryango

Iyi nkunga irimo ibikoresho by’ibanze mu buzima bwa buri munsi birimo umuceri, ibishyimbo, kawunga, amasabune ndetse n’amavuta yo guteka, byashyikirijwe imiryango 17 iri muri uyu mudugudu igizwe n’abantu bagera kuri 50, ikaba ifite agaciro gakabakaba 1,2Frw.

Andi mafoto

Banabasigiye ibahasha irimo amafaranga yo kunganira inkunga bahawe
Banabasigiye ibahasha irimo amafaranga yo kunganira inkunga bahawe
Babanje gusangira icyo kunywa
Babanje gusangira icyo kunywa
Bamwe mu bakozi ba JHPIEGO bari bahagarariye abandi
Bamwe mu bakozi ba JHPIEGO bari bahagarariye abandi
Imiryango ituye mu mudugudu wa Rudakabukirwa
Imiryango ituye mu mudugudu wa Rudakabukirwa
Imwe mu mazu yubatswe ku bufatanye bwa ADEPR n'akarere ka Gasabo, ari nayo atuyemo iyi miryango
Imwe mu mazu yubatswe ku bufatanye bwa ADEPR n’akarere ka Gasabo, ari nayo atuyemo iyi miryango
Nyuma basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi ruri mu murenge wa Rutunga, maze bunamira inzirakarengane zigera ku 121 zihashyinguye
Nyuma basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi ruri mu murenge wa Rutunga, maze bunamira inzirakarengane zigera ku 121 zihashyinguye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Uyu muyobozi wabakozi wazanye kiriya gitekerezo no intashikirwa nibyiza kugira umutima utabara,nizindi organisations zijye zitekereza kuri bariya Bantu bakeneye ubufasha butandukaye,abayobozi bashinzwe abakozi bakwiye kwehera uriya muyobozi wa JHPIEGO akabasangiza uko ajya abigenza.

Jeadon yanditse ku itariki ya: 8-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka