Gutoza abana kwibuka ngo byubaka icyizere cy’igihugu kizira Jenoside

Kuri uyu wa 24 Kamena 2016, ibigo by’amashuri byo mu Murenge wa Karama muri Kamonyi byibutse abanyeshuri basaga 320 n’abarezi 25 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Urugendo rwo kwibuka abanyeshuri n'abarezi bo mu Murenge wa Karama muri Kamonyi bazize Jenoside.
Urugendo rwo kwibuka abanyeshuri n’abarezi bo mu Murenge wa Karama muri Kamonyi bazize Jenoside.

Ni umuhango wabereye ku Musozi wa Gashinge, mu Kagari ka Nyamirembe. Nzeyimana Jean Claude, Umukozi w’Akarere ka Kamonyi, ushinzwe Uburezi mu Mashuri y’Inshuke n’Abanza, yasobanuriye abana amateka ya Jenoside, ababwira ko kubatoza kwibuka bigamije kububakamo Abanyarwanda bashya bazaba mu gihugu kizira amacakubiri.

Yagize ati “Umwana wahinduriwe ku ishuri adufasha no guhindura ababyeyi be. Tubona rero iyi gahunda yo kwibuka ari nziza kuko idufasha kugira ngo Jenoside ntizongere kuba ukundi, ndetse no kurwanya ingengabitekerezo yayo.”

Kwitabira ibikorwa byo kwibuka n’ibiganiro bahabwa n’abarezi babafasha mu matorero (clubs), ni ho abanyeshuri bamenyera amateka y’u Rwanda, ariko Ibuka isanga bikwiye ko hashyirwaho amasomo yigisha amateka ya Jenoside hagakorwa n’ingendo shuri abana bagasura inzibutso.

Nsabimana Fabien, Prezida wa Ibuka mu Murenge wa Karama, ati “Icyishe iki gihugu cyacu ni amateka yigishijwe mu mashuri mbere ya Jenoside. Twibaza rero ko habayeho imfashanyigisho zifatika mu mashuri, hakiyongeraho n’ingendo shuri byazatanga umusaruro ukomeye mu guhangana na Jenoside.”

Abana basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abana basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iradukunda Francoise, Umunyeshuri muri GS Nyamirembe, ahamya ko kwibuka bituma abana bamenya amateka ya Jenoside, bikabafasha kuyirinda.

Yagize ati “Twagiye twumva ko abana ba kera bagiye batozwa amagambo asebanya bakita bagenzi babo amazina y’udusimba, ndetse hari n’abana bagiye baranga ahari abatutsi ngo bicwe, ibyo bituma mu biganiro tugirana twirinda icyadusubiza muri Jenoside.”

Muri uyu muhango witabiriwe n’abaturage benshi, abacitse ku icumu bo mu Murenge wa Karama bashimiye ibigo by’amashuri byahisemo kwibukira ku Musozi wa Gashinge wiciweho abatutsi benshi bari bahahungiye.

Baboneyeho basaba Ubuyobozi kuhashyira ikimenyetso cy’urwibutso, kugira ngo amateka yaho atazibagirana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka