IBUKA irifuza ikigega mpuzamahanga cy’abarokotse Jenoside

Umuryango IBUKA uvuga ko hakwiye kubaho ikigega mpuzamahanga cyabafasha gukora ibikorwa biteza imbere imiryango y’abishwe muri Jenoside.

Prof Dusingizemungu avuga ko imitungo y'abakoze Jenoside ikwiye gufatirwa igashyirwa mu kigega cy'abarokotse.
Prof Dusingizemungu avuga ko imitungo y’abakoze Jenoside ikwiye gufatirwa igashyirwa mu kigega cy’abarokotse.

Kuri uyu wa Kane tariki 23 Kamena 2016, Perezida wa IBUKA Prof Jean Pierere Dusingizemungu, yavuze ko bitumvikana ukuntu imiryango y’abari abacuruzi yananiwe gusana amazu bakoreragamo, bikaba bituma uyu mujyi utagaragara neza.

Yagize ati “Ntibyumvikana ukuntu amazu aba twibuka bakoreragamo abo basize bananiwe kuyasana,akarere kakaba kirirwa kandikaho towa (vanaho),nyamara twagombye kubibonera umuti.”

Hari mu muhango wo kwibukwaga abari abacuruzi mu mujyi wa Huye wahoze witwa Butare, aho yavuze ko IBUKA igiye gukora ubuvugizi bwo gushaka uburyo hashyirwaho ikigega cyatuma abarokotse badafite ubushobozi bwo kwibeshaho babasha gukora ibikorwa bibabeshaho.

Hari mu muhango wo kwibuka abari abacuruzi bakoreraga mu mujyi wa Butare.
Hari mu muhango wo kwibuka abari abacuruzi bakoreraga mu mujyi wa Butare.

Uyu muryango uvuga ko iki kigega cyakusanyirizwamo imitungo y’abakoze Jenoside bagahunga n’ibihugu byayigizemo uruhare nk’u Bufaransa n’Umuryango w’abibumbye nabyo bigasabwa kugira icyo bitanga kugira ngo iyo gahunda ishoboke.

Ati “Nihageho icyo kigega, Loni ishyiremo amafaranga irayafite kandi yemeye ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye. U Bufaransa bushyiremo amafaranga, ibizu bya Kabuga babigurishe bshyiremo amafaranga, hanyuma turebe ko iryo terambere ridashoboka.”

Avuga kandi ko na Leta y’u Rwanda nayo yasabwa gutanga amafaranga muri iki kigega, kuko ngo n’ubwo yahagaritse Jenoside ikaba inarwanya icyakongera kuyitera aho cyaturuka hose, ariko ngo yasimbuye Leta yakoze Jenoside bityo ikwiye kubyirengera.

Uyu muyobozi avuga ko iki kigega kitagamije gutanga amafaranga y’ubusa ku barokotse jenoside, ko ahubwo ari uburyo bwo gufasha abafite ubushobozi buke n’abatabufite gukora ibikorwa bibateza imbere.

Ati “Ntabwo dusabiriza,nta n’ubwo tuvuga ngo babahe amafaranga y’ubuntu,ahubwo turasaba indishyi kandi zemewe n’amategeko.”

Umuryango Ibuka ariko uvuga ko iki kigega ntaho cyaba gihuriye n’ikigega gisanzwe gifasha abarokotse Jenoside batishoboye FARG, kuko iki cyo ngo cyajya gifasha abarokotse bose muri rusange baba abatishoboye n’abishoboye kandi kikaba mpuzamahanga (International Trust Fund for Survivors).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ntabwo abarokotse jenoside yakorewe abatutsi bigeze babura inkunga,ahubwo abashinzwe kuyibagezaho nibo kibazo kuko bakuramo ayabo hagasigara intica ntikize akaba ariyo bajya gusinyisha izo ngorwa ngo bazifashije.Isoni kuri IBUKA,FARG,CNLG,n’abandi biyita ko bafite aho bahuriye n’abarokotse kuko imyaka 22 utaragera ku ntego uba warananiwe uba ukwiye kuvaho.Ishimwe kuri leta y’u Rwanda kuko icyo yagombaga gukorera abarokotse yaragikoze igisigaye ni ugushyiraho uburyo bushya bwo kubageraho no kumenya uko babayeho.Ko ikoranabuhanga ryateye imbere kuki hatakorwa ibarura ry’abasigaye bakeneye gufashwa bigashyirwa ku myirondoro yabo muri NID,noneho bikajya byoroha kumenya uwafashijwe,icyo yafashijwe n’igihe yafashirijwe?birazwi ko hari abamaze imyaka myinshi bafashwa ubu akaba aribo birirwa bakwena abo barokokanye.umwanzuro ni uko ari ibuka na farg byakurwaho hagasigaraho CNLG noneho bakongeramo ishami rishinzwe by’umwihariko kwita ku barokotse jenoside yakorewe abatutsi.maze ikumire jenoside inita ku nyungu zabo.

miweto yanditse ku itariki ya: 25-06-2016  →  Musubize

Ibyuvuga nukuri loni niba yaremeye uburangare ni yishyure nibyaba genocideri bigurishwe kuko harabasahuye babatindi babuze indishyi leta idufashe

Oleste yanditse ku itariki ya: 24-06-2016  →  Musubize

nagirango bwire uwiyise mahoro igitekerezo watanze ntaho gihuriye n’ukuri kuko si ugusaba abafaransa ahubwo nkuko badusenyeye igihugu kakora jenocide bagomba no kugira uruhare mukugisana.

iki kigega kirakwiye kandi haba UN ubufaransa ndetse na leta yacu y’u rwanda bagashyiramo amafaranga kugirango bafashe abarokotse jenocide

kalisa yanditse ku itariki ya: 24-06-2016  →  Musubize

Mugeze aho musaba u Bufransa amaf!!!!! Yewe umwirabura ntazigera aginduka kbs!

Mahoro yanditse ku itariki ya: 24-06-2016  →  Musubize

icyo gitekerezo nicyiza cyane iyondishyi ko yaba ifite ishingiro cyaneko bemeye kobyabaye kandi barebera. ikindi kandi kugezubu harimitungo yabarokotse genocide itarabashije kwishyurwa hitwajwe ko abayangije badafite ubwishyu ikigega FARG kuki kitayabishyura ko kugezubu harimo amafaranga nkuko babitumurikiye

mulinda yanditse ku itariki ya: 24-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka