Ababigize umwuga barakina Shampiona y’igihugu y’amagare mu mpera z’iki cyumweru

Kuri uyu wa Gatandatu no ku cyumweru harakinwa harakinwa Shampiona y’igihugu mu mukino w’amagare, ikazanitabirwa n’Abanyarwanda bakina hanze

Shampiyona y’igihugu y’umukino w’amagare irakinwa mu mpera z’iki cyumweru, aho biteganyijwe ko izitabirwa n’amakipe asanzwe agize ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, kongeraho n’abanyarwanda bakina mu makipe yo hanze nka Niyonshuti Adrien,Ndayisenga Valens,Uwizeyimana Bonaventure (Team Dimension Data) na Hadi Janvier(BikeAid).

Valens Ndayisenga wabaye uwa mbere mu gusiganwa umuntu ku giti cye umwaka ushize
Valens Ndayisenga wabaye uwa mbere mu gusiganwa umuntu ku giti cye umwaka ushize
Hadi Janvier ukinira Bike Aid yo mu Budage
Hadi Janvier ukinira Bike Aid yo mu Budage

Kuri uyu gatandatu tariki ya 25 Kamena 2016, baratangira basiganwa buri mukinnyi ku giti cye (Individual Time Trial) , isiganwa rizabera mu karere ka Bugesera i Nyamata.

Inzira izakoreshwa muri Individual Time Trial:

Abagore: Nyamata-Mayange-Nyamata, ku ntera ya 22.8 km.

Abatarengeje imyaka 18 (Junior) :Nyamata-Mayange-Nyamata, ku ntera ya 22.8 km.

Abakuru: Nyamata-Ramiro-Nyamata, ku ntera ya 40.6 km.

Cogebanque nayo iri mu baterankunga b'iyi Shampiona
Cogebanque nayo iri mu baterankunga b’iyi Shampiona

Ku cyumweru taliki ya 26 Kamena bazasiganwa bisanzwe mu muhanda (Road Race), aho bazahaguruka mu mujyi wa Muhanga saa tatu za mu gitond basoreze mu mujyi wa Huye.

Inzira izakoreshwa muri Road Race:

Abagore: Muhanga-Huye, ku ntera ya 78.3km.

Abatarengeje imyaka 18 (Junior) :Muhanga-Huye, maze bazenguruke umujyi inshuro 2 ku ntera yose ya 89.3km.

Abakuru :Muhanga-Huye, maze bazenguruke umujyi wa Huye inshuro, ku ntera yose ya 111.3 km.

Inzira bazakoresha bazenguruka umujyi wa Huye: Stade Huye-Giraffe Motel-Iposita-Hotel Ibis-Isoko rya Huye-Ibitaro bya Butare-Barthos Hotel-Hotel Credo-Inzu Mberabyombi.

Biziyaremye Joseph wegukanye Shampiona ya 2015 mu gusiganwa bava Kigali bajya i Huye
Biziyaremye Joseph wegukanye Shampiona ya 2015 mu gusiganwa bava Kigali bajya i Huye

Mu mwaka ushize wa 2015, iyi shampiyona y’umukino w’amagare yari mu gusiganwa umuntu ku giti cye yegukanywe na Ndayisenga Valens naho gusiganwa mu muhanda bisanzwe (Road Race) yegukanwa na Biziyaremye Joseph.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka