Eric Dusingizimana yakusanyije miliyoni 140FRW yo kubaka Stade ya Cricket

Nyuma y’iminsi mike amaze mu Bwongereza, umunyarwanda Eric Dusingizimana waciye agahigo mu mukino wa Cricket ku isi, yakusanyije hafi miliyoni 140FRW yo kubaka Stade ya Cricket mu Rwanda

Eric Dusingizimana aha yari maze guhabwa uturindantoki (Glooves) na Jose root ukinira ikipe y'u Bwongereza
Eric Dusingizimana aha yari maze guhabwa uturindantoki (Glooves) na Jose root ukinira ikipe y’u Bwongereza

Abifashijwemo n’umutoza wungirije w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza ya Cricket Paul Farbrace, Eric Dusingizimana, yabashije guhura n’ikipe yabo y’igihugu, aho yiteguraga umukino igomba kuzakina na Sri Lanka.

Uyu mukino ukazaba uri no gufasha Eric Dusingizimana gukusanya inkunga yo kubaka Sitade ya Cricket mu Rwanda, aho hakusanyijwe amafaranga ibihumbi 120 by’ama Pounds (amafaranga akoreshwa mu Bwongereza. Ni ukuvuga abarirwa muri miliyoni 138 n’ibihumbi 654 na 540 mu mafaranga y’u Rwanda.

Ibi byose Eric Dusingizimana abigezeho nyuma yo guca agahigo ko kumara amasaha 51 agarura udupira mu mukino wa Cricket, bikaza no gutuma agomba kuzandikwa mu gitabo cyandikwamo abakoze ibidasanzwe ku isi (Guinness des records), bigatuma atangira kugirana ibiganiro n’amasosiyete akomeye mu rwego rw’ubufatanye.

Ahari kubakwa Stade ya Cricket
Ahari kubakwa Stade ya Cricket
Iyi Stade biteganyijwe ko izuzura mu kwezi kwa 12/2016
Iyi Stade biteganyijwe ko izuzura mu kwezi kwa 12/2016

Mu kiganiro twagiranye na Robert Mugabe, Umuyobozi mukuru w’ishyirahamwe rya Cricket mu Rwanda (RCA) yadutangarije ko kugeza ubu imirimo yo kubaka iyi Stade ya Cricket ya mbere mu Rwanda yatangiye aho iri kubakwa i Gahanga, mu gihe biteganijwe ko yazuzura mu kuboza 2016.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Eric urasobanutse Imana Ikomeze kukunezeza kandi komeza Ugaragaze u Rwanda neza kuko uri Imfura kabisa. Dufite benshi nkawe u Rwanda rwagera kure hashoboka.Komeza ubibe Imbuto Nziza kabisa.

shingiro yanditse ku itariki ya: 21-06-2016  →  Musubize

Back when Yahoo!

Janette yanditse ku itariki ya: 21-06-2016  →  Musubize

turabishyigikiye rwose nakomereze aho aduhesha agaciro nkabanyarwanda

kabayiza j.suarez yanditse ku itariki ya: 21-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka