Perezida wa Ferwafa yasabwe kwegura ku buyobozi

Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ari we Nzamwita Vincent de Gaulle yasabwe kwegura na bamwe mu banyamuryango ayobora

Nk’uko bigarargara mu ibaruwa Kigali Today ifitiye kopi, Bwana Nzamwita Vincent de Gaulle yasabwe n’ikipe ya SEC ko yakwegura kuri uwo mwanya kuko atagifitiwe icyizere n’abanyamuryango ayobora.

Nzamwita Vincent ,umuyobozi wa FERWAFA
Nzamwita Vincent ,umuyobozi wa FERWAFA

Muri iyo baruwa, iyi kipe yagaragaje ingingo zigera kuri eshanu zagakwiye kuba zituma uyu muyobozi yegura ku mirimo ye, aho ahanini banagarutse ku isoko ryo kubaka Hoteli ya Ferwafa, isoko ryatumye ubu umunyamabanga wa Ferwafa Mulindahabi Olivier ari mu maboko y’ubutabera, ndetse na Perezida wa Ferwafa ubu akaba ari gukirikiranwa n’urukiko n’ubwo we adafunze.

Bakomeza kandi bamushinja ko kuva yatorerwa kuyobora Ferwafa ataratanga raporo y’ibikorwa n’imari, ndetse no kuba mu isoko ryo kubaka Hoteli ya Ferwafa abanyamuryango batigeze babimenyeshwa kandi babifitiye uburenganzira.

Ibaruwa yandikiwe Perezida wa Ferwafa bamusaba kwegura

Iyi kipe ya SEC ni imwe mu makipe yagiye azamura impano nyinshi z’abanyarwanda mu mupira w’amaguru, ubu ikaba inafite ishuri ry’umupira w’amaguru rizwi nka SEC academy.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 23 )

Niyegure kandi anaryozwe igihombo yateje abanyarwanda

Naomi yanditse ku itariki ya: 30-06-2016  →  Musubize

koko umuntu uraza abakinnyi bahagarariye igihugu kurubaraza rwa hotel mu Misilintawe utarabibonye ubwo ibyo mutabasha kubona bingana iki ? gukandamiza amakipe ayahombya ngo ahembe abakinnyi batakinnye ntibiyahombya bihagije kugeza asenyutse ? murebe ibibazo yateje mu makipe yose none amarushanwa yarivangavanze championa ntawuzi niba izanarangira ryari
igikombe kirutwa agaciro na guma guma kandi Azam yaratanze frw menshi shampiona zabagore ntanizabaye frw yaziteganyirijwe yazimiriye he ?
ibya stade byo nagahoma munwa nugutabaza birakomeye ngirango nukurushanwa noneho gutera akajagari aho guteza umupira imbere

Titi yanditse ku itariki ya: 23-06-2016  →  Musubize

niyegure yibankankulunziza nkanjye sinkifana ikipeziwacu kuberazidatanga umusaruro kumbinabayobozi bozobarazisonga umukimyi ntiyatela imbele harumwiryane nkuwo niyegulerwose

habyarimana peter yanditse ku itariki ya: 21-06-2016  →  Musubize

ahubwo yari yaratinze kwegura yazanye imyiryane mumakipi yacu yewe niyegure twiyubakire umupira wacu pe!!!!!!!!!!!

kabayiza j.suarez yanditse ku itariki ya: 21-06-2016  →  Musubize

kubwa Degaule niho twabonye mu mateka ikipe ikorera indi Locale ngo ishake uko yayikiza mukeba kandi ko Arbitre azabiyifashamo...
Ese igishushanyo mbonera cya stade Huye n’uko yubatswe n’amafranga yayitanzweho byaciye muzihe technic ? ninde warabutswe muziko twagize championat iruta iyubwongereza no ne igikombe cyamahoro na cecafa bizatangira bikarangira championa y’u Rwanda itararangira !!! ese ubwo contrat zihemba abakinnyi batakinnye bakazarinda bava mu makipe batarangije chamoionat ni murwego rwo guhima cg gusenya ayahe makipi ? imirwano ku mastade yatewe nande byaciye muzihe kata ? kuzimira kwabakinnyi baguzwe cg babahanga byatangiye gukorwa hagamijwe guhande ibikombe? kubuza abafana kwinjira muri stade ngo ikipe ntizinjize zihombe ubwo nukubaka cg ? gushinga imanza zamahugu ukinisha umukinnyi ufite ubwenegihugu 2 u Rda rukirukanwa byakozwe nande ? .... amafuti ni menshi nkayingurube ntawayarondora ngo ayarangize ariko Hotel nibyemezo bidahwitse bikingira ikibaba ruswa ubu akaba ari kuzimanganya ibimenyetso ninde uri kubikora ...

Rwarutabura yanditse ku itariki ya: 21-06-2016  →  Musubize

naho uriya MUGABO yagiye atuma umupira w’amaguru wacu usubira inyuma ago Mujyambere rero nahe abandi umwanya rwose.

Turatsinze J .Bosco yanditse ku itariki ya: 21-06-2016  →  Musubize

Ariko Bavandi Mwikwimena Umutwe Rwose Ntambwa Yiyuriza Igiti,uwamushyizeho Amufitiye Akamaro Ntawubiyobewe Kdi Uhagarikiwe Ningwe Aravoma Deguelle=apr Ubwo C Muri Mubiki

MW O yanditse ku itariki ya: 21-06-2016  →  Musubize

Kwegura!!!, bisabwe nande, MUNYANDAMUTSA bahiganwe mu matora yo kuyobira FERWAFA agatsindwa, kereka niba aricyo amuziza.
Njye numva abantu bakwihangana urukiko akaba arirwo rufata umwanzuro wo kumuhamya icyaha aho kuba abantu aribo bakimuhamya.
Ikindi kubwanjye numva SEC atariyo munyamuryango wa FERWAFA yonyine, ahubwo se abandi banyamuryango niko babyumva?

Mutuye yanditse ku itariki ya: 20-06-2016  →  Musubize

Erega n’ubundi murindahabi niwewarukwiye uriya mwanya wicawemo na Degoule!nahoc Degoule baramuhohoteye kbsa.ntaziyobiva niyobijya!!football icyiyoborwa nawe ntacyo twazapfa tujyezeho kbsa!

Nzamwita yanditse ku itariki ya: 20-06-2016  →  Musubize

mbabwije ukuri uyu mugabo rwose ntiyagakwiye kuba ari kururiya mwanya ntacyo ashoboye na kimwe arasebya igihugu cyacu kigira gahunda biratubabaza tukabura uko tugira ibintu byose yarabizambije wagirango nta bitekerezo agira. nagende nabwangu ahubwo

umurerwa yanditse ku itariki ya: 20-06-2016  →  Musubize

Ndarota cyangwa ndasinziriye. Imana ikunda abanyarwanda. Dufashe ugenderere degaule twumve yafashe icyemezo cyo kwegura. Ndasaba nabandi bayobozi bamakipe bose bandike basaba kongera kwa degaule. Ubundi niyanga muzandikire Fifa mushyireho annexe y’amabaruwa yose.

John yanditse ku itariki ya: 20-06-2016  →  Musubize

Ndarota cyangwa ndasinziriye. Imana ikunda abanyarwanda. Dufashe ugenderere degaule twumve yafashe icyemezo cyo kwegura. Ndasaba nabandi bayobozi bamakipe bose bandike basaba kongera kwa degaule. Ubundi niyanga muzandikire Fifa mushyireho annexe y’amabaruwa yose.

John yanditse ku itariki ya: 20-06-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka