Rulindo: Amazi yarituye umuhanda anasenya amazu 6

Amazi y’imvura yinjira mu butaka yangije umuhanda wa kaburimbo, amazu 6 ndetse n’imyaka y’abaturage mu murenge wa Bushoki akarere ka Rulindo, mu gihe kitarenze icyumweru kimwe.

“Amazi y’imvura ntabwo ashoka ahubwo yinjira mu butaka, ukabona igice cy’umurima, inzu cyangwa se umuhanda kiranyereye kiragiye”; nk’uko bitangazwa na Nizeyimana Pierre Claver, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bushoki.

Bamwe mu batuye umurenge wa Bushoki bavuga ko iyo inzu igiye kunyerera ibanza ikagaragaza ibimenyetso birimo gusaduka, maze bakihutira gukuramo ibyabo ndetse bakanayikuraho isakaro kugira ngo barebe ko bagira icyo basigarana.

Uwanyirigira Angelique, umwe mu batuye uyu murenge agira ati: “Hari n’amazu yimuwemo abantu maze baba bacumbikiwe ahandi kugira ngo atazabagwaho”.

Amwe mu mazu yasenywe n'ubutaka bwanyereye.
Amwe mu mazu yasenywe n’ubutaka bwanyereye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bushoki, kuri uyu wa gatanu tariki 11/05/2012 yavuze ko kugeza ubu hari amazu yo guturwamo yasenyutse ibikuta, ibikoni biranyerera, ndetse n’ibice by’imirima ihinzemo imyaka bikomeje kunyerera.

Avuga kandi ko bagiye gukangurira abasenyewe n’ubutaka bwatengutse ko bakwiye gutura mu midugudu, mu rwego rwo kwirinda ibyago nk’ibi, ndetse no kubegereza ibikorwa remezo birimo amazi n’amashanyarazi.

Umukingo watengukiye mu muhanda. Abaturage basibura umuhanda n'imiferege buri munsi.
Umukingo watengukiye mu muhanda. Abaturage basibura umuhanda n’imiferege buri munsi.

Kugeza ubu igice cy’umuhanda wa kaburimbo Kigali-Musanze giherereye mu murenge wa Bushoki cyaratengutse, ku buryo imodoka zigendera ku gice kimwe, amapoto abiri y’amashanyarazi nayo yatwawe n’amazi, ndetse n’imirima y’abaturage ikomeje gutenguka.

Muri iki gihe cy’imvura, abaturage batuye mu murenge wa Bushoki bahora bakura ubutaka mu miferege no mu mihanda kubera ko hakomeje gutenguka.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nugutura ahantu harengeye amazi atapfa gusenya

MASENGESHOSCHADRACK yanditse ku itariki ya: 21-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka