Igiterane cyateguwe n’Umunyarwanda mu Bwongereza cyitabiriwe n’abarenga 3.500

Reverend. Pasteur Ntavuka yakoreye igiterane cy’ivugabutumwa mu Mujyi wa Plymouth mu Bwongereza, kitabirwa mu buryo butari busanzwe bumenyerewe muri iki gihugu.

Ibendera ry'u Rwanda ryar mu yazamuwe aho igiterane cyabereye.
Ibendera ry’u Rwanda ryar mu yazamuwe aho igiterane cyabereye.

Kuva mu 2009 nibwo yatangiye gutegura iki gitaramo akanakiyobora, abinyujije mu itorero rye yise All Nations Ministries. Yavuze ko ari ibintu bidasazwe kubona abantu babarirwa mu bihumbi bitabira igiterane kiyobowe n’umwirabura.

Yagize ati “Imana yatugiriye neza ku buryo budasazwe. Igiterane cyitabiriwe n’abantu baturutse hirya no hino barimo n’abayobozi ba hano mu Bwongereza.

Abantu batandukanye bitabiriye igiterane.
Abantu batandukanye bitabiriye igiterane.

Buri mwaka igiterane gifungurwa na meya w’umujyi wa Plymouth, uyu mwaka cyafunguwe n’uwungirije Meya, Sam Davey, cyikitabirwa n’abadepite batandukanye, abapolisi bakuru by’akarusho uyu mwaka twari tunari kumwe n’uhagarariye u Rwanda hano. “

Ntavuka akomeza avuga ko abitabiriye igiterane uyu mwaka bagera kuri 3500, kandi ngo habonetse n’abantu benshi bihana ibyaha bemera kwakira Yesu Kristo.

Ambasaderi Yamina Karitanyi ageza ijambo ku bitabiriye igiterane.
Ambasaderi Yamina Karitanyi ageza ijambo ku bitabiriye igiterane.

Muri iki giterane kandi habaye umuhango wo kwibuka no kunamira Abatutsi bazize Jenoside, hashyirwa n’indabo ku rwibutso rwubatswe na Rev. Pasteur Ntavuka Osee, muri uyu mujyi.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza Yamina Karitanyi, nawe wari witabiriye iki giterane, yashimiye Rev. Pasteur Ntavuka Osee, ku bikorwa by’ivugabutumwa akora, birimo kuba yarubatse Urwibutso rwa Jenoside mu Bwongereza.

Umuyobozi wungirije w'Umujyi wa Plymouth Sam Davey yunamira urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Plymouth Sam Davey yunamira urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibindi Rev. Pasteur Ntavuka Osee asanzwe akora ni ukuba buri mwaka azana abanganga b’inzobere mu Rwanda kuvura abarwaye indwara zananiranye kandi ku buntu.

Iki giterane cyatangiye tariki 4 gisozwa tariki 5 Kamena 2016.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka