Daniel Ngarukiye ari mu gahinda ko kubura imfura ye

Daniel Ngarukiye ari mu gahinda ko kubura imfura ye Inyamibwa witabye Imana kuri uyu wa mbere tariki 30 Gicurasi 2016.

Daniel Ngarukiye n'umugore we Orac.
Daniel Ngarukiye n’umugore we Orac.

Abinyujije kuri facebook, Daniel Ngarukiye yatangaje ko batazigera bamwibagirwa. Yagize ati: “Twaguhawe nk’Impano iturutse ku Mana, mugihe twari dutangiye kwishimira no kunyurwa nawe hano ku isi, Imana yahisemo kukwisubiza, igusubiza mu bamalayika bayo.

Ntituzigera tukwibagirwa Inyamibwa. Wavutse tariki 18 Gashyantare 2016 none utuvuyemo tariki 30 Gicurasi, tuzahora tukwibuka.”

Nyakwigendera.
Nyakwigendera.

Ngarukiye yavuze ko umwana we yari yagize ikibazo cyo kuruka inshuro ebyiri ku manywa ku cyumweru bakabona bidakomeye, bigeze mu ijoro umwana araremba bamujyana kwa muganga apfira mu maboko y’abaganga mu ma saa cyenda z’ijoro.

Daniel Ngarukiye ni umwe mu bahanzi Nyarwanda baririmba mu njyana Gakondo, bazwiho gukirigita inanga. Yarabarizwaga muri Gakondo Group mbere yo kwerekeza mu gihugu cya Roumania aho abana n’umugore we Lavinia Orac uhakomoka.

Daniel Ngarukiye n’umugore we bari bamaze amezi hafi atandatu basezeranye kubana akaramata, basezeranye tariki 22 Ukuboza 2015.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Imana imwakire mubayo. Kandi ababyeyi be bihangane birababaje cyane

Anita yanditse ku itariki ya: 8-06-2016  →  Musubize

Yooo mbega umwana mwiza... RIP. Mbese uyu Daniel siwamuhungu ucuranga inanga neza?

Anita yanditse ku itariki ya: 8-06-2016  →  Musubize

pole Sana nukwihangan nikobimeze nct.

Jimmy yanditse ku itariki ya: 1-06-2016  →  Musubize

Daniel, ukomeze kwihangana

ISIBOYINTORE yanditse ku itariki ya: 31-05-2016  →  Musubize

Imana yo mwijuru iguhe k wihangana kuko kubura umwana wimfura ntabwo byoroshye gusa imana iragufasha

Elly yanditse ku itariki ya: 31-05-2016  →  Musubize

yooo,birababaje pe, arko ntakundi buriya imana yabikoze izi impamvu iyabikoze gsa mukomeze kwihangana

betty yanditse ku itariki ya: 31-05-2016  →  Musubize

ingabire
yoooo!!! ndababayepe Danny humura imana irakuzi kd izi impamvu imwisubije
izabahuza. amarira igushumbushe
ishyireho nindishyi z’akababaro imana yacu ninyabwenjye buhambaye

nitwa ingabire yanditse ku itariki ya: 31-05-2016  →  Musubize

Muvandimwe Daniel, mbabajwe n’urupfu rw’umwana wawe. Imana yo mu ijuru iguhe kwihangana. mukomere wowe n’umugore wawe Imana izabashumbusha kandi izongera kubanezeza kurushaho

Alphonse yanditse ku itariki ya: 30-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka