Udukiriro twitezweho kunganira leta guhanga imirimo ibimbi 200

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buvuga ko udukiriro tuzafasha Leta kugera ku ntego yiyemeje yo guhanga imirimo ibihumbi 200 buri mwaka kuko duha akazi benshi.

Udukiriro dutanga imirimo ku bantu benshi.
Udukiriro dutanga imirimo ku bantu benshi.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Mukaruriza Monique, abivuga abihereye ku gakiriro ka gahanga ko mu Karere ka Kicukiro kafunguwe ariko ngo kakazuzura kamaze guha abantu 3500 akazi.

Agira ati “Muzi ko dufite intego yo kongera imirimo nibura ibihumbi 200 buri mwaka, ubu bufatanye rero hagati y’abikorera na Leta ari bwo bubyara udukiriro nk’aka twatashye none, ni bwo buzatuma tugera kuri iyi ntego kuko hari Abanyarwanda benshi bahabonera imirimo ibatunga.”

Asaba abakorera muri aka gakiriro n’abazahaza mu gihe kiri imbere, gufata neza ibi bikorwa kugira ngo bikomeze bitange umusaruro.

Zimwe mu nyubako z'aka gakiriro.
Zimwe mu nyubako z’aka gakiriro.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, François Kanimba, avuga ko ibi bizagabanya umubare w’abashomeri badahwema kwiyongera.

Ati “Udukiriro, inganda nto n’iziciriritse bigomba kongererwa ubushobozi kuko biri mu bigabanya ubushomeri bwibasiye benshi mu rubyiruko rwacu, bityo igihugu kikagera ku iterambere ryihuse.”

Avuga ko guteza imbere inganda nyarwanda biri muri gahunda ndende igihugu cyihaye yo gukangurira Abanyarwanda gukunda no gukoresha iby’iwabo (Made in Rwanda Campaign).

Mukamazimpaka utuye hafi y’agakiriro ka Gahanga avuga ko kuva batangira kukubaka hari icyahindutse aho batuye kuko benshi babonye aho bahahira.

Abayobozi banyuranye batambagira ahubatse agakiriro ka Gahanga.
Abayobozi banyuranye batambagira ahubatse agakiriro ka Gahanga.

Ati “Bagitangira kubaka hano abahungu banjye bahise babona imirimo, barakora biteza imbere nanjye mboneraho barampahira bakanampa n’icyo namabara. Nishimiye cyane aya majyambere aje hano iwacu.”

U Rwanda rwiyemeje guhanga imirimo ibihumbi 200 buri mwaka, ariko kugeza ubu ntirurarenza kandi muri imyinshi ni iciriritse iciriritse yihariye 50%, nk’uko Minisiteri y’Umurimo n’abakozi ba Leta ibitangaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka