Umusaruro w’ubwato Perezida yabahaye ngo ntubageraho

Abatuye ku kirwa cya Nkombo bavuga ko Perezida Kagame yabahaye bumaze imyaka igera kuri ine bukora nyamara nibabone umusaruro ubuturukaho.

Ubwato Perezida yahaye abo ku Nkombo ngo buri kugenda buhomba.
Ubwato Perezida yahaye abo ku Nkombo ngo buri kugenda buhomba.

Aba baturage bo kuri iki kirwa kibarizwa mu Karere ka Rusizi, bavuga ko ubwato Perezida yabahaye mu 2012 nta bikorwa rusange abahawe kubucunga babagejejeho muri iyo myaka yose ishize.

Barabona Evariste avuga ko usibye kuba babubona bugenda batamenya andi makuru ku bijanye n’imikorere yabwo haba ku mafaranga bwinjiza icyo akoreshwa cyangwa imicungire yabwo.

Agira ati “Aho bigeze ahanganga ntanyungu zabwo zitugeraho kuko amafaranga bukorera nta muturage uyagiraho uruhare. Ntabwo dutangarizwa ayabonetse ku mwaka ku buryo twagereranya n’ay’umwaka ushize ngo tumenye n’iba bwunguka.”

Avuga ko ku bwabo bumva ko amafaranga bukorera yabafasha gukemura ibibazo rusange harimo kwishyurira abatishoboye ubwishingizi mu kwivuza.

Kankindi Leoncien umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe ubukungu, anakuriye komite ncungamutungo y’ubwato, yemeza ko umusaruro wagabanutse bitewe n’uko abakozi bamwe bagiye ikindi, bikiyongeraho n’ubundi bwato buhangana nabwo ku isoko bwaje.

Ati “Ibibazo bihari ni uko umusaruro wagabanutse kuko niba tuba twatumye abakozi gushaka amafaranga ayo bari basanzwe bakorera ntabe ariyo bazana ni ibigaragaza ko umusaruro buri gutanga uri hasi. Impamvu ni uko abakozi batari buzuye hakaba haraje n’andi mato.”

Perezida Kagame yemereye abaturage ba Nkombo ubwo bwato mu 2010 butangira gukora nyuma y’imyaka ibiri. Nyuma gato bwaje kugira ikibazo cy’imicungere mibi, akarere kaza gufata inshingano zo kubucunga.

Mu bihe bishize bwinjizaga miliyoni imwe kugenda no kugaruka mu ngendo bukorera Rusizi Rubavu none ubu bwinjiza ari hagati y’ibihumbi 300Frw na 400Frw.

Mu ngamba zafashwe ni ukongera kubusana bakongera no gushyiramo abandi bakozi kugira ngo bwongere gutanga umusaruro.

Abaturage bavuga ko baheruka ihene 100 baremewe bivugwa ko zaguzwe mu mafaranga ubu bwato bwakoreye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka