Hagiye kuboneka izindi megawati 80 zizaturuka kuri nyiramugengeri

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) iri mu gikorwa cyo kubyaza nyiramugengeri yo mu gishanga cy’Akanyaru, ingufu z’amashanyarazi zingana na megawati 80.

Ahazubakwa uruganda ruzajya rukura amashanyarazi muri nyiramugengeri.
Ahazubakwa uruganda ruzajya rukura amashanyarazi muri nyiramugengeri.

Ibikorwa byo gutangiza umushinga wo gucukura iyi nyiramugengeri byatangijwe mu 2013, byagenze neza none hagiye gutangira kubakwa uruganda ruzayitunganya, ruzaba ruherereye mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara.

Asura ahazubakwa uru ruganda tariki 27 Gicurasi 2016, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Francois Kanimba, yavuze ko ingufu zizaturuka muri iki gishanga ziziyongera ku zisanzwe mu gukemura ikibazo cy’amashanyarazi.

Minisitiri Kanimba aravuga ko aya mashanyarazi azava muri Nyiramugengeri ari inkunga ikomeye ku Rwanda.
Minisitiri Kanimba aravuga ko aya mashanyarazi azava muri Nyiramugengeri ari inkunga ikomeye ku Rwanda.

Yagize ati “Umushinga uzatwara amafaranga arenga miliyoni 400 z’amadorari y’amerika wagombaga kwitonderwa, bigaragara ko nurangira uzagirira igihugu akamaro ku kibazo cy’amashanyarazi dusanganwe.”

Inyigo zakozwe n’impuguke mu gucukura nyiramugengeri zo mu gihugu cya Suede zemeje ko nyiramugengeri iboneka muri iki gishanga ihagije kuko izacukurwa ku buso busaga hegitari 4300.

Ingenieur Gaspard Nkurikiyumukiza ukora mu itegurwa ry’uyu mushinga, asobanura ko iyi nyiramugengeri izahaza uruganda mu myaka 26 kandi rukajya rukenera byibuze toni miliyoni 70 za nyiramugengeri ku mwaka umwe.

Ingenieur Gaspard Nkurikiyimukiza arasobanurira Minisitiri uko uruganda ruzakora.
Ingenieur Gaspard Nkurikiyimukiza arasobanurira Minisitiri uko uruganda ruzakora.

Ati “Nyiramugengeri irimo aha izahaza uruganda igihe cy’imyaka 26 kandi amazi tuzajya dukoresha mu kubyaza iyi nyiramugengeri ingufu z’amashanyarazi azava mu gishanga cy’Akanyaru nayo twarapimye dusanga nta kibazo tuzahura nacyo mu kuyakoresha.”

Umuriro w’amashanyarazi uzajya utangwa n’uru ruganda ngo azajya yerekeza mu Karere ka Bugesera kubera umushinga w’Ikibuga cy’indege mpuzamahanga uriyo, naho ikindi gice cyerekezwe kuri sitasiyo ya Kigoma kugira ngo gikoreshwe n’Amajyepfo.

Izi megawati ziramutse zibonekeye igihe, zahita ziyongera ku zindi 26 zatanzwe n’umushinga wa gaz methan icukurwa mu Kivu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka