Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi basabwe gufasha ababayobora

Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi mu Karere ka Rubavu basabwe gufasha abayobozi babo kuzuza inshingano aho gutegereza ko beguzwa cyangwa bagafungwa.

Dr Sindikubwayo aganiriza abanyamuryango ba RPF Inkotanyi mu Karere ka Rubavu.
Dr Sindikubwayo aganiriza abanyamuryango ba RPF Inkotanyi mu Karere ka Rubavu.

Mu nama rusange yahuje abanyamuryango ba RPF Inkotanyi mu Karere ka Rubavu, kuri iki Cyumweru, tariki 29 Gicurasi 2016, Komiseri wa RPF ku rwego rw’igihugu Dr Sindikubwayo Jean Nepo yasabye abanyamuryango gufasha abayobozi kugira ngo batagwa mu makosa.

Yagize ati “Kuki muri iyi ntara mutagize umuyobozi nka Kangwagye warangije manda ebyiri ayobora akarere? Bikwiriye ko mufasha abayobozi banyu kuzuza inshingano bafite aho kubategera ku makosa ngo beguzwe cyangwa bafungwe.”

Semwaga Angelo ukora mu bunyamabanga bwa RPF Inkotanyi, avuga ko abanyamuryango hari ibyiza bamaze kugeraho ariko hari ibindi bagomba gukora.

Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi mu Karere ka Rubavu mu nama rusange.
Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi mu Karere ka Rubavu mu nama rusange.

Ati “Urugendo ruracyari rurerure birimo gucyemura ibibazo by’abaturage twirinda ko bicyemurwa na Perezida yabasuye. Mwirinde ko abaturage babatera ikizere mu bafashe gucyemura ibibazo bafite kuko nizo nshingano mufite naho utabishoboye nabe imfura yegure.”

Semwaga avuga ko muri aka karere hari ibibazo muri gahunda zashyiriweho guteza imbere abaturage, atanga urugero rwa Girinka aho inka zahawe abifite n’uburyo zigurishwa cyangwa zigatemwa.

Kuri gahunda zagenewe abatishoboye nk’Ubudehe n’amafaranga ahabwa abari mu zabukuru, Semwaga asaba ko abangiza izo gahunda bakurikiranwa aho kwangiza isura y’umuryango wa RPF Inkotanyi.

Umukecuru Kankindi ashimira RPF Inkotanyi kumwubakira asaba amashanyarazi.
Umukecuru Kankindi ashimira RPF Inkotanyi kumwubakira asaba amashanyarazi.

Semwaga avuga ko abanyamuryango badohotse mu gukora uburinzi no gutanga amakuru FDLR ikabinjirana, asaba ko bareka kuvuga ko babaciye murihumye ahubwo bakwiye gukora akazi neza.

Umuyobozi wa RPF Inkotanyi mu Ntara y’Uburengerazuba Nkurikiyinka Jean Nepo, avuga ko abanyamuryango bakoze inshingano bafite neza ibibazo byinshi byabonerwa ibisubizo harimo kurandura amavunja mu murenge wa Cyanzarwe.

Umukecuru w’imyaka 70 Kankindi Gaudence, yashimiye umuryango wa RPF Inkotanyi kumwubakira inzu abamo n’abasukuru be, asaba ko yahabwa amashanyarazi, ibintu yahise yemererwa n’umuyobozi wa RPF Inkotanyi mu karere Sinamenye Jeremie.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

TWUBAKE RUBAVU YACU TWUZUZANYE BIRATUREBA

sylvestre yanditse ku itariki ya: 2-06-2016  →  Musubize

Natwe abanyarubavu muri rusange turashimira ubuyobozi bwiza dufite bwatumye tuva mubukene tukaba tugeze kuntambwe ishimishije mubukungu.

Bonaventure INGABIRE yanditse ku itariki ya: 30-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka