Minisitiri w’Intebe yasabye abaturage gutera amashyamba, bagahangana n’imihindagurikire y’ibihe

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi arasaba abaturage kurushaho gutera amashyamba ahantu hose bikwiriye kugira ngo azabafashe guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, irimo irimo ibiza byibasira abaturage n’imitungo yabo.

Mu muganda bakoze, Minisitiri w'Intebe Anastase Murekezi (iburyo) yaganiraga na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Aime Bosenibamwe.
Mu muganda bakoze, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi (iburyo) yaganiraga na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Aime Bosenibamwe.

Minisitiri w’Intebe Murekezi yasabye ibi kuri uyu wa Gatandatu, tariki 28 Gicurasi 2016, ubwo yari yifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Gashaki mu Karere ka Musanze, mu muganda rusange ngarukakwezi wahuriranye no gutangiza icyumweru cyahariwe kurengera ibidukikije.

Uyu muganda wari witabiriwe n’imbaga y’abaturage, wakorewe ku nkengero z’ikiyaga cya Ruhondo, hakorerwa ibiti byamaze kuhaterwa.

Nyuma y’umuganda, Minisitiri w’Intebe yasuye amazu 50 yubakiwe abaturage bimuwe mu birwa bya Ruhondo banahita bashyikirizwa inka 50 borojwe na Perezida Paul Kagame.

Mu ijambo yagejeje ku baturage, Minisitiri w’Intebe Murekezi yababwiye ko imihindagurikire y’ibihe yabaye ku isi kuva mu mwaka ushize, yatumye tumwe mu turere two mu gihugu tugusha imvura idasanzwe binagira ingaruka ku batari bake.

Abaturage b'Umurenge wa Gashaki bakoze umuganda batera ibiti.
Abaturage b’Umurenge wa Gashaki bakoze umuganda batera ibiti.

Minisitiri w’Intebe yibukije Abanyamusanze ko iyo mvura yatwaye ubuzima bwa bamwe mu Banyarwanda harimo n’abaturanyi babo 35 bo mu Karere ka Gakenke.

Yavuze ko ibikorwa by’ingenzi bizibwandaho muri iki cyumweru cyahariwe kwita ku bidukikije mu Rwanda, ari ugukomeza gukangurira Abanyarwanda inkomoko n’ingaruka y’imihindagurikire y’ibihe no kubasobanurira akamaro ko gushyira mu bikorwa imishinga n’ingamba byo guhangana na byo.

Minisitiri w'Intebe Murekezi yashyikirije inka 50 abimuwe mu birwa bya Ruhondo.
Minisitiri w’Intebe Murekezi yashyikirije inka 50 abimuwe mu birwa bya Ruhondo.

Bamwe mu baturage bimuwe mu birwa bya Ruhondo bavuga ko kuba bari baturiye amazi byabagiragaho ingaruka kuko harimo abo amazi yiciye abana.

Nsengiyumva wamaze gutura mu mazu abimuwe mu birwa bya Ruhondo barimo kubakirwa, avuga ko aho bimukiye hari umutekano kurusha uko bari batuye.

Ati “Hari umwana nari mfite wishwe n’amazi kubera ko twari tuyaturiye ariko ubu ndishimye cyane kuko nta kibazo tukigira. Kujyana abarwayi kwa muganga bisigaye bitworohera, abana nta kibazo tukibagirira bagiye ku ishuri.”

Yongeraho ko aho bimuriwe, babashije kugera ku iterambere batari barigeze bageraho mbere. Ati “Kandi hano tunacana Bio-Gaz tutigeze tubona tukiba mu birwa.”

Hanatanzwe ibikoresho byifashishwa mu kwita ku nka.
Hanatanzwe ibikoresho byifashishwa mu kwita ku nka.

Abaturage bo mu Murenge wa Gashaki bavuga ko kuva aho ikiyaga cya Ruhondo gitangiye kubungabungwa haterwa ibiti, nta bibazo bakigira byo kubura amazi nka mbere.

Imiryango 152 ni yo yimuwe mu birwa bya Ruhondo ikaba igomba gutuzwa mu nzu 112.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Want to find out about PPC?

Erica yanditse ku itariki ya: 30-05-2016  →  Musubize

Birakwiyeko hafatwa ingamba zikaze kuburyo haterwa ibiti byinshi bishoboka kuko kubera inda zo mu biti mu myaka iri mbere kugura igiti bizaba bihenze kuruta kugura icyuma niba 3/4 by’ibiti dufite mu gihugu cyacyu ari inturusu zikaba zifite inda ubwo bivuzeko hadatewe ibindi biti ari ikibazo gikomeye.
Kandi igihe cyo gukora nurseries ni iki ngiki kuko zikorwa mu kwezi kwa gatanu.
Twese abaturarwanda icyo twifuza ni ukuba mu gihugu kizira ubutayu
Ahasigaye tukazaraga abazadukomokaho igihugu gitemba amata n’ubuki, nkuko twagisigiwe n’abakurambere bacu.

Jean Sauer BURAHO yanditse ku itariki ya: 29-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka